• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
16/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
16/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
16/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

GUFASHA CYANGWA KWITANGA KU MURIMO W’ IMANA BISABA GUSHISHOZA-Rev./Ev. Eustache Nibintije

Umwanditsi
July 26, 2019

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. Uyu munsi yaduteguriye inyigisho igira iti ” Gufasha cyangwa kwitanga ku murimo w’Imana bisaba gushishoza”. 

1 abatesalonike 5: 14

“Nanone kandi bavandimwe, turabatera inkunga ngo mujye mucyaha abica gahunda, muhumurize abihebye, mushyigikire abadakomeye, mwihanganire bose”.

Biradusaba gushishoza mu gufasha ndetse no kwitanga mubyo twita gukorera Imana kuko ubu ubwenge bwabaye bwinshi muri iyi si ya none. Ubushize nigeze mbaha ubuhamya bw’ uko nafashije umuntu ibintu nari nkuye mu iduka ryanjye mbisimbuje ibindi bishya bigatuma mbasha kubona umugisha wo guhabwa inzu (building) nini kandi ari ahantu heza cyane hajyanye na business kurusha aho narindi.

Mu ukwezi kumwe nari nimukiye aho hantu. Kubera ko aho hantu hanyura abantu benshi bagendesha amaguru byatumye habaho abantu baza guhagarara aho basabiriza, abandi bantu bacururiza aho bahise bambwira ko ngomba kwirukana abo bantu kuko batuma ababagurira batabinezererwa cyane ku mpamvu zuko abo bantu bahora babasaba.

Muri article y’ ejo hashize nababwiye ko utagomba gukora ikintu kuko ubonye undi muntu ko agikoze kandi ntugashake kwigana ubunararibonye bw’ undi muntu, ahubwo ko ugomba gukora icyo ijambo ry’ Imana rivuga kandi ukanumvira umwuka wera icyo ukubwira gukora. Ubwo narababwiye nti “ nzabitekerezaho”.

Nyuma naje guha akazi umuntu uvuka hano, ikintu cya mbere yansabye ni kwirukana abo bantu baba bahagaze aho basabiriza.

Mu by’ ukuri byari bifite ishingiro kuko hari abantu babura gukora bagahitamo gusabiriza. Kandi ingufu zabo zikenewe kugira ngo igihugu kibashe kugutera imbere. Kandi Bibiliya nayo ikavuga iti “UDAKORA NTAKARYE”.

Ubwo namubwiye ko nubwo bimeze bityo hari umwe muri bo agomba kureka akahaguma kubera ko we  nigeze gufata umwanya ndamuganiriza mubaza amateka (history) ye maze bigaragara ko afite ibibazo.

Kuri uwo muntu mubwira ko yajya amushakira akantu yakora gato muri iryo duka yarangiza akaba yamuha amadolar-$ yashobora kuba yagura ibyo kurya mu gihe azaba yaje aho.

Ubusanzwe Imana yacu yifuza ko wafasha abandi bantu bafite ubuzima buciritse cyangwa butameze neza. Ariko ugomba kubikorana ubwenge kuko iby’ isi byarahindutse, ubwenge bwariyongere. ariko ntabwo ndikuvuga ubwenge buyobowe n’ Umwuka Wera, ndavuga ubwenge bw’ isi, ubwenge bw’ inda, ubwenge bwo gushaka iby’ ibintu utabiriye ibyuya bitewe n’ ingufu zawe watakaje kandi mu nzira nzima.

Nabwo ntabwo ndi kuvuga ku bantu bo hanze aha gusa ndavuga no ku bantu bo mu matorero yacu, kuko hari ibintu urebesha amaso y’ umubiri muri ibi bihe ukabona ko bikabije.

Reka guhe uburyo-strategy wakoresha:

Ndabizi ko aho ujya “guhahira” cyangwa aho ku “amatara” ahagarika imodoka mu muhanda uzahasanga abantu bameze gutyo, hari n’ abantu bazaza iwawe naza Bibiliya yewe banavuga mu ndimi nyinshi, no mu Itorero ryawe byashoboka ko uzumva gahunda yo gutanga amafaranga runaka, cyangwa hakagira ukubwira ati “kugira ngo ngusengera ubanze ukore gutya na gutya kuko niho bizatuma ubona ibisubizo.”

Nyemerera nkubwire, ikintu kimwe; Impano y’ Imana ntabwo igurishwa, niba ugira ngo ndakubeshya uzabaze Umuhanuzi Elisa nugira amahirwe ukagera mu Ijuru cyangwa uzabaze umugaragu we Gihazi uko bya mugendekeye ubwo shebuja yangaga ibintu bari bamuhaye kubera ubufasha yari akoreye umuyobozi ukomeye wo mu gihugu cya Siriya .

Ba maso ushishoze…!

Kuri abo bantu uzasanga ku maduka cyangwa ku matara ahagarika imodoka mu muhanda kuri (feux rouge). Niba ushaka gufasha umuntu kuko ari ubushake bw’ Imana kubafasha, bifatire umwanya , umuhamagare maze umubaze amateka ye, kubera ko ashobora ku kubeshya ugomba gushyiramo ubunararibonye bwawe ku buryo umenya ukuri kuri we.

Nkuko Bibiliya yatubwiye muri Luka 6:38, umaze kuganira nawe biragusaba kubikora nkuko iryo jambo ry’ Imana rikubwiye. Paul arangiza ibaruwa ye ya mbere yandikiye abatesalonike yagize ati” AHUBWO IGIHE CYOSE MUHARANIRE ICYABERA CYIZA BAGENZI BANYU N’ ABANDI BOSE……!

Nawe haranira gukora icyazamura mugenzi wawe cyangwa undi muntu wese ubikeneye mu mibereho y’ ubuzima bwe kandi ushyizemo ubushishozi.

Imana iguhe umugisha….!

Turabakunda….!

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI).

estachenib@yahoo.com

+ 14123265034(WhatsApp)

Iri ni Ijambo ry’Imana utegurirwa kandi ukagezwaho n’Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “Nibintije Evangelical Ministries” yigisha ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga