• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Rulindo: Abagabo babiri bavaga Rubavu bafatanwe udupfunyika 9,218 tw’Urumogi

Umwanditsi
August 10, 2019

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) kuri uyu wa Kane tariki ya 08 Kanama 2019 ryafashe abantu babiri bafite udupfunyika tw’urumogi 9,218 baruvanye mu karere ka Rubavu baruzanye mu mujyi wa Kigali.

Abafashwe ni Hakizimana Melani w’imyaka 30 y’amavuko na Tuyishimire Jack w’imyaka 18 y’amavuko bafatiwe mu kagari ka Kirenge, umurenge wa Rusiga mu karere ka Rulindo bava Rubavu berekeza i Kigali bari kuri moto ebyiri zitandukanye.

Umuvugjzi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Rugigana avuga ko gufatwa kw’aba bombi byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage wari wababonye.

Ati “Uyu Tuyishimire Jack yateze umumotari mu rwego rwo kugira ngo agende imbere ya Hakizimana Melani wari kuri moto ahetse urwo rumogi amurebera aho abapolisi bahagaze cyangwa n’izindi nzego z’umutekano. Mu guhaguruka uyu mumotari wari utwaye Tuyishimire bamubwiye ko amutwara amukuye aho i Rubavu akamugeza mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo ku mafaranga ibihumbi ijana (100,000frw).”

Akomeza avuga ko hashingiwe ku makuru yari yatanzwe, byoroheye ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge guhita ribafata.

CIP Rugigana avuga ko bakimara gufatwa hari amakuru yatanzwe avuga ko urwo rumogi barutumwe n’ababyeyi ba Tuyishimire basanzwe banarucuruza batuye mu kagari ka Gasanze mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo, se yitwa Hategekimana Samuel naho nyina akitwa Tuyizere Francoise uzwi ku izina rya Mama Nyiramana.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru yaburiye ababyishoramo n’ababishoramo abana bibwira ko yenda bo batakekwa kubireka kuko ntaho bazacikira Polisi k’ubufatanye n’abatutrage.

Yagize ati “Polisi y’u Rwanda izi amayeri abantu bishora mu biyobyabwenge bakoresha. Abantu babyishoramo bibwira ko bizabakiza; ariko aho kubakiza birabahombya ndetse bikanabateza ubukene kubera ko umuntu ubifatanwe arafungwa ndetse agacibwa ihazabu kandi n’ibiyobyabwenge yafatanwe bikamenwa.”

CIP Rugigana yashimiye uyu watanze amakuru kandi akayatangira igihe, asaba abaturage bose gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo habeho kurinda no kurwanya ikwirakwizwa ry’ibyo biyobyabwenge mu baturage.

Yasabye kandi abanywa ibyo biyobyabwenge kubireka kuko nk’uko akomeza abivuga, nta nyungu bakuramo uretse kubangiriza ubuzima no gufungwa nyuma yo gukora ibyaha binyuranye nko gukubita no gukomeretsa, gufata abagore n’abana ku ngufu, amakimbirane mu ngo n’ibindi.

Yagize ati “Ibikorwa by’abanyoye ibiyobyabwenge bihungabanya ituze ry’abantu muri rusange. Ni yo mpamvu buri wese akwiye kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya.”

Abafashwe n’ibyo bafatanwe bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha rukorera kuri sitasiyo ya Bushoki.

Ingingo ya 263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nkabyo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye bibarizwamo n’urumogi.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga