• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Ngororero: Batatu bafatanwe amabuye y’agaciro adatite ibyangombwa

Umwanditsi
September 9, 2019

Polisi y’u Rwanda iraburira abacuruza amabuye y’agaciro binyuranyije n’amategeko. Ni nyuma y’aho kuri uyu wa 7 Nzeri 2019, mu karere ka Ngororero mu murenge wa Ngororero, Polisi y’u Rwanda ifashe abagabo batatu bafite ibiro 33 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti adafite ibyangombwa.

Abafashwe ni Muhawenamategeko Jean de Dieu ufite imyaka 23 y’amavuko wafatanwe ibiro 7 bya gasegereti, Hakizimana Theophile w’imyaka 35 y’amavuko wafatanwe ibiro 15 bya gasegereti na Nshizirungu Eugene w’imyaka 41 y’amavuko wafatanwe ibiro 11 by’amabuye y’agaciro nawe yo mu bwoko bwa gasegereti.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko aba bantu bafashwe n’abapolisi bari mu kazi mu muhanda, ubwo bari batwaye aya mabuye y’agaciro mu modoka yavaga mu karere ka Rutsiro yerekeza mu karere ka Ngororero.

Yagize ati “Ubwo abapolisi bari mu kazi kabo ka buri munsi bahagaritse imodoka babaza umushoferi ibyangombwa bye n’ibiranga ikinyabiziga yari atwaye basanga arabifite, barebye mu mizigo yari mu modoka basanga harimo amabuye y’agaciro babajije banyirayo ibyangombwa biyaranga barabibura”.

Yakomeje avuga ko abacuruza amabuye y’agaciro adafite ibyangombwa biyaranga akenshi bayagura n’abayacukura mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yagize ati“ Abafatanwa amabuye y’agaciro adafite ibyangombwa biyaranga akenshi bayagura n’abayacukura mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi bigira ingaruka nyinshi zirimo kwangiza ibidukikije, guteza impanuka zihitana ubuzima bw’abantu kuko akenshi abacukura bitwikira ijoro badafite n’ibikoresho byabugenewe ndetse n’izindi ngaruka.”

CIP Kayigi yasabye abacuruza amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko kubireka ahubwo bagashaka ibyangombwa bibahesha uburenganzira bwo kuyacuruza mu buryo bwemewe n’amategeko mu nzego zibishinzwe, yibutsa kandi ko Polisi y’u Rwanda k’ubufatanye n’abaturage n’izindi nzego itazahwema kurwanya umuntu ukora ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe ndetse n’abandi bazagerageza gukora ubucuruzi butemewe bazafatwa bagashyikirizwa ubutabera.

Bose uko ari batatu bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzaha (RIB) sitasiyo ya Ngororero.

Ingingo ya 54 mu itegeko no 58 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri rivuga ko:  Gukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga