• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Dukeneye itangazamakuru riduha inkuru zishingiye ku mibare n’ibipimo bifatika-Peacemaker MHC

Umwanditsi
September 10, 2019

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama nkuru y’Itangazamakuru, Mbungiramihigo Peacemaker atangiza ku mugaragaro amahugurwa yateguwe n’ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare-NISR kuri uyu wa 09 Nzeri 2019, I Musanze, yasabye itangazamakuru ko mu nkuru zikorwa bakwibanda cyane kuzishingiye ku mibare n’ibipimo bifatika.

Mbungiramihigo, avuga ko gukoresha imibare mu nkuru byongerera ireme ibyakozwe, bikerekana ahakwiye gushyirwamo imbaraga kurusha ahandi, kuko ibipimo by’imibare biba bigaragaza ukuri kw’urugendo rw’aho umuturage avuye, aho ageze n’aho agana.

Avuga ko Itangazamakuru rikwiye kugira impuguke zifite ubushobozi bwo gutara, gusesengura no gutangaza amakuru afitanye isano n’ibipimo bigaragaza aho umuntu avuye, aho ageze n’icyerekezo.

Abanyamakuru bakurikiye amahugurwa ya NISR.

Mbungiramihigo, avuga ko kugira ngo umunyarwanda ukurikiye ikiganiro cyangwa usomye inkuru mu gitangazamakuru runaka imufashe, ahindure imitekerereze ari uko umunyamakuru wateguye icyo kiganiro cyangwa iyo nkuru atanga amakuru nayo ahindura imitekerereze n’imibereho y’abamukurikiye, ko kandi ibyo bidashoboka mu gihe nta mibare.

Akomeza ati“ Iyo mibare yasohotse mu itangazamakuru, igomba kugaragaza aho umuntu avuye, aho ageze n’aho agana, ahakiri inzitizi kugira ngo Guverinoma yateguye gahunda zigamije iterambere ry’abanyarwanda ibashe kuba yahindura ingamba cyangwa Politiki zitandukanye”.

Akomeza avuga ko kugira ngo ibyo bibe, bisaba kuba Leta hari ibipimo igenderaho. Ko kandi itangazamakuru muri rusange rikwiye guherekeza Guverinoma, rigaherekeza abanyarwanda, rigaherekeza n’abafatanyabikorwa babo muri urwo rugendo rwo kwiteza imbere. Inkuru n’ibiganiro bishingiye ku bipimo bigaragaza imibare ngo nibyo bigaragaza ifatizo ry’Itangazamakuru rigenda ritera imbere kandi rigira impinduka.

Kuba hari ibitangazamakuru n’abanyamakuru batitabira gukoresha imibare mu nkuru n’ibiganiro bakora ngo bishingiye ku kutarangwa n’umurava no kudakora umurimo unoze, aho bamwe bashaka kwihutira gutangaza inkuru cyangwa ikiganiro runaka kuko bari mu ipiganwa ry’abandi bashaka guhitisha inkuru runaka. Gutangaza no kurwanira guhitisha inkuru vuba ngo ntabwo bikwiye guhabwa agaciro kurusha kubanza kwicarira inkuru, ukayicukumbura, ugafata umwanya wo kuyikoraho ubushakashatsi, ugashaka iyo mibare uyikeneyemo ugamije kugira icyo uhindura ku mitekerereze y’abantu. Iyo bidakozwe ngo ni nko gupfunyikira amazi uwo uhaye icyo watangaje.

Ruben wa NISR ibumoso na Peacemaker wa MHC iburyo.

Mbungiramihigo, ahamya ko kugira ngo byaba inkuru n’ibiganiro bikorwa bibyarire inyungu ababikora, bigire ireme ku babakurikirana umunsi ku munsi, kandi bizane impinduka, hakwiye kuzirikanwa ku bunyamwuga n’ubunyangamugayo, bikajyana no kugira abanyamakuru bazobereye mu gutara, gutunyanya no gutangaza inkuru n’ibiganiro ku kintu runaka biyeguriye, bumva neza kurusha ibindi. Ibi kandi ngo inama nkuru y’Itangazamakuru ibishyizemo imbaraga muri gahunda ifite y’imyaka 5 aho izibanda ku gufasha abanyamakuru kugira ibyo biyeguriye kurusha ibindi (Specialization).

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga