• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/11/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
01/11/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
01/11/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse
01/11/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yatahanye asaga Miliyoni ku Ipari ebyiri zisa

Abantu babiri bafatanwe ibiro birenga 30 by’urumogi

Umwanditsi
September 11, 2019

Mu rwego rwo kurwanya abacuruza, abanywa, abakwirakwiza n’abatunda urumogi k’ubufatanye bwa Polisi n’abaturage, kuri uyu wa Mbere tariki ya 09 Nzeri 2019, hafashwe abantu babiri bafite ibiro birenga 30 by’urumogi.

Abafashwe ni Uwineza Christine w’imyaka 32 y’amavuko wafatiwe mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rubavu mu kagari ka Buhaza afite ibiro 30 by’urumogi na Murengezi Leonce w’imyaka 36 y’amavuko wafatiwe mu karere ka Rulindo, umurenge wa Shyorongi wafatanwe udupfunyika 1300 tw’urumogi.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburegerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko Uwineza yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage b’aho yafatiwe.

Yagize ati “Kuko abaturage bamaze gusobanukirwa ububi bw’ibiyobyabwenge batanze amakuru kuri Polisi ikorera mu murenge wa Rubavu ko hari umuntu babonye afite urumogi aturukanye muri Repubulica iharanira Demokarasi ya Kongo niko guhita bajyayo baramufata.”

CIP kayigi avuga ko uyu mugabo wiyita Murengezi Leonce kuko nta byangombwa afite bimuranga yafatiwe mu karere ka Rulindo mu murenge wa Rusiga n’abapolisi b’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ubwo bari mu kazi, mu modoka ya Coaster ya Kigali Coach ifite icyapa kiyiranga RAC 163 G yavaga mu karere ka Rubavu yerekeza i Kigali.

Yagize ati “Abapolisi bari mu kazi mu muhanda bahagaritse imodoka babajije umushoferi ibyangombwa byose arabyerekana, abapolisi bagira amakenga y’igikapu bari bashyize ku ntebe iticayeho umuntu niko kugisaka basangamo urumogi babajije abagenzi bari mu modoka bavuga ko icyo gikapu ari icya Murengezi.”

CIP Kayigi akomeza avuga ko abapolisi basatse muri icyo gikapu basanzemo amatike y’imodoka ya Kigali Coach yagenderagaho Kigali- Rubavu, n’indangamuntu y’umugore we abona kwemera ko urwo rumogi ari urwe. Yongeraho ko urwo rumogi yari arukuye mu karere ka Rubavu arujyanye mu karere ka Rwamagana.

CIP Kayigi yibukije ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka k’ubabicuruza, ababinywa ndetse no ku muryango nyarwanda muri rusange; binakurura kandi ibindi byaha biteza umutekano mucye nk’urugomo ,intonganya mu miryango ,gukubita no gukomeretsa, gufata kungufu n’ibindi. Niyo mpamvu kubirwanya bikwiye kuba ibya buri wese.

Yaboneyeho kuburira abishora mu bucuruzi bw’urumogi n’ibindi biyobyabwenge kubireka kuko inzego z’umutekano ziri maso kugira ngo bafatwe kandi bashyikirizwe ubutabera, abagira inama yo gushaka ibindi bakora byemewe n’amategeko.

Aba uko ari babiri bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hatangire gukorwa iperereza ku cyaha bakekwaho.

Mu gihe icyaha cyabahama bahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni makumyabiri (20,000,000 rwf) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30,000,000 rwf) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi. Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda.

intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5902 Posts

Politiki

4153 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1026 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga