• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Gasabo: Abakora irondo bakanguriwe kurikora kinyamwuga

Umwanditsi
October 2, 2019

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Nzeri 2019, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gasabo mu murenge wa Rutunga yahuguye abakora irondo ry’umwuga bo mu kagari ka Kibenga mu murenge wa Rutunga bagera ku 157. Bakanguriwe kurangwa n’ikinyabupfura mu kazi kabo, kwirinda ruswa n’akarengane, kurwanya ibiyobyabwenge, gutangira amakuru ku gihe, kurwanya amakimbirane n’ibindi.

Abakora irondo ry’umwuga ni bamwe mu bunganira Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zishinzwe umutekano kubumbatira umutekano w’abaturage. Ni muri urwo rwego Polisi ihora ibaha amahugurwa kugira ngo barusheho gukora akazi kabo kinyamwuga.

Aya mahugurwa yatanzwe n’umupolisi ushinzwe uburere mboneragihugu no guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Gasabo Chief Inspector of Police (CIP) Irene Umuhozari ari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu murenge wa Rutunga,  Uwamariya Clarise.

Mu kiganiro yagiranye n’aba banyerondo b’umwuga, CIP Umuhozari yagarutse ku ruhare rwabo mu kunoza umutekano w’aho bashinzwe mu midugudu n’utugari, n’uburyo barushaho gukora kinyamwuga mu rwego rwo gukomeza kubumbatira umutekano w’abaturage n’ibyabo.

Yagize ati:“Mu kazi kanyu mukora bisaba kurangwa n’ikinyabupfura kuko muhura na byinshi bitandukanye. Niyo mpamvu musabwa gukora kinyamwuga mwirinda icyo aricyo cyose cyatuma mutuzuza inshingano mwashyiriweho. Ikindi kandi mukihutira kumenyesha Polisi mu gihe muhuye n’ikibazo mudashoboye gucyemura cyane ko nayo iba iri hafi aho.” Yakomeje abasaba kwirinda ruswa n’akarengane.

Yabakanguriye kandi kurwanya ibiyobyabwenge kuko aho biri aribyo bikunze kuba intandaro y’ibindi byaha biteza umutekano muke mu baturage.

Yagize ati: “Ibiyobyabwenge ubikoresha akora ibikorwa bibi birimo gufata abana no gusambanya abagore ku ngufu, ubujura, gukubita no gukomeretsa, amakimbirane yo mu ngo n’ibindi. Murasabwa rero kurwanya bene abo babikoresha baba ababinywa cyangwa ababicuruza.”

Umunyambaganga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rutunga Umwamariya Clarisse yasabye aba banyerondo kurushaho gukorana n’izindi nzego z’umutekano zibakuriye n’iz’ibanze bazihera amakuru ku gihe ku bibazo byabananiye gukemura kuko aribyo bizatuma barushaho kubumbatira umutekano neza.

Uyu muyobozi yabasabye no kujya barangwa n’isuku banayikangurira abaturage bashinzwe kurindira umutekano kuko isuko ariyo soko y’ubuzima kandi umutekano uhera ku kuba umuntu afite ubuzima buzira umuze.

Abanyerondo bishimiye ibiganiro bahawe n’abayobozi, babasezeranya ko bagiye gushyira mu bikorwa inama bagiriwe.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga