• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
28/10/25
Kamonyi-Rugalika: Ubufatanye bw’Ababyeyi n’Ubuyobozi bwa GS Ruramba, urugero rw’ibishoboka
28/10/25
Nyamagabe: Kuhira imyaka ntibisaba gusa imashini, n’atemba ku musozi aruhira-Min. Dr Bagabe Mark Cyubahiro
28/10/25
Kamonyi: Nk’Abayobozi, dukore baturebereho kuruta kuvuga ibyo tudakora- Guverineri Alice Kayitesi
28/10/25
Dr Sosthène Munyemana ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yasabiwe gufungwa burundu

Central Africa: Abaturage barashimira Ingabo na Polisi by’u Rwanda ku bikorwa byiza babagezaho

Umwanditsi
October 6, 2019

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 05 Ukwakira 2019, Ingabo na Polisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu cya Central Africa bakoze igikorwa cy’umuganda nk’uko basanzwe bawukora, abaturage bishimira iki gikorwa bagejejweho.

Uyu muganda wakozwe wari uwo guharura umuhanda uhuza Arondisoma (Arrodissement) ya 5 n’iya 3 mu mudugudu w’ahitwa Bazanga mu mujyi wa Bangui, ukaba witabiriwe n’abaturage b’impande zombi abayisiramu n’abakirisitu ndetse n’abayobozi babo.

Bamwe mu bayobozi bari bawitabiriye barimo umuyobozi wa Arondisoma ya 5, Alain YEMO n’umujyanama wa MINUSCA mu byerekeranye n’uburinganire Lt. Col. Ngom Aissatou, uhagarariye abanyarwanda muri iki gihugu  Bizimana Claude n’abandi bayobozi batandukanye.

Aba bayobozi ndetse n’abaturage bose muri rusange, bashimiye Ingabo na Police by’u Rwanda k’ubwo kubasukurira umuhanda wari ukikijwe n’ibigunda ndetse n’ibiziba by’amazi.

Umuyobozi wa Arondisoma ya 5 Alain YEMO mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muganda yabanje gushimira abaturage bitabiriye umuganda, ariko cyane cyane ashimira Ingabo na Polisi by’u Rwanda mu gikorwa cyiza bakoze anavuga ko kibafasha kugira isuku no kwirinda indwara zitandukanye nka Maraliya, Korera n’izindi.

Yagize ati: “Ndishimye cyane kandi ndashimira iki gikorwa cyiza cyakorewe aha. Ntabwo cyakozwe n’amafaranga, ahubwo ni ubushake n’ubw’itange bw’abagikoze kugira ngo habeho isuku. Iki n’igikorwa k’indashyikirwa cyakozwe n’inshuti zacu z’abanyarwanda kigamije kuzamura imibereho n’ubuzima bwiza bw’abaturage bacu kubera ko ni urufunguzo rwo kurwanya indwara z’ibyorezo nka Maraliya, Korera, Ebola n’izindi.”

Mu ijambo ry’uhagarariye abanyarwanda muri iki gihugu, Bizimana Claude yagejeje ku bitabiriye uyu muganda yabasobanuriye ko impamvu yawo ari uguhuza abaturage b’impande zombi bagakorera hamwe isuku kuko ariyo soko y’ubuzima no kwishakamo ibisubizo.

Yasabye abaturage ba Central Africa ko bagira umuco wo gukorera hamwe bagahuza muri byose bisukurira aho batuye no kwishakamo ibisubizo, anavuga ko atari aha honyine ahubwo ko iki gikorwa bazagikomeza hose mu mujyi w’iki gihugu Bangui.

Umuganda watangijwe mu gihugu cya Central Africa ubwo ingabo z’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda zageraga mu butumwa bwo kugarura amahoro muri icyo gihugu kimaze igihe kirekire mu makimbirane yaturutse ku kutumvikana kw’abakrisitu n’abayisilamu ukaba uri mu bifasha kugira uruhare mu gushyigikira ubumwe bw’impande zombi.

intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5898 Posts

Politiki

4149 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1023 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

150 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga