Kamonyi/Kayumbu: RIB yasabye abaturage kudahishira ibyaha kuko bashyira benshi mu kaga

Urwego rw’ubugenzacyaha bw’u Rwanda-RIB kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Ugushyingo 2019 bwaganiriye n’abaturage b’Umurenge wa Kayumbu bubasaba kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha, gutanga amakuru no gutabariza abari mukaga kuko byakiza benshi.

Ibi abaturage babisabwe mu gikorwa abakozi b’uru rwego barimo mu karere ka kamonyi cyo gusobanurira abaturage imikorere ya RIB, inshingano y’uru rwego n’uruhare rw’umuturage mu mikoranire myiza igamije gukumira ibyaha no kubirwanya.

Rubagumya Methode, ushinzwe ishami ry’amategeko mu bugenzacyaha -RIB, yabwiye abitabiriye ibiganiro ko imwe mu nshingano nyinshi uru rwego rufite ari ukugenza ibyaha hagamijwe ko ubutabira butangwa kandi byihuse.

Rubagumya Methode aganira n’Abanyakayumbu.

Yasabye abaturage ubufatanye mu kugira uruhare rufatika bakumira ibyaha, babirwanya binyuze mu gutabarana, kwegera ubuyobozi no gutanga amakuru y’ukuri kandi ku gihe kugira ngo ibyaha bikumirwe aho bishoboka ariko kandi n’abakekwa cyangwa abakoze ibyaha bafatwe bashyikirizwe ubutabera.

Mu gukumira, kwirinda no kurwanya ibyaha yagize ati“ Ni mukumire ibyaha, mwibyihererana kuko hari abayobozi babegereye, hari abapolisi n’abandi ariko buri wese ikiruta ni ukuba ijisho rya mugenzi we kuko mwakemura byinshi. Niba ubonye akana k’imyaka 8 bakajyanye gatabarize, niba ubonye umugabo urimo gukubita umugore we, muhururize tutaza kureba intumbi kandi byashobokaga ko ubuzima bwe butabarwa, niba hari abarwana ni mubakize cyangwa se mubimenyeshe ubuyobozi”.

Abaturage bitabiriye ibiganiro ariko nta bibazo byinshi babarije muruhame.

Rubagumya, yasabye akomeje abaturage kumenya ko hari urwego rukurikirana ibyaha biba byabaye, ko rero badakwiye kugira ibyo bihererana kuko nta cyaha gito cyo gucecekwa. Yababwiye ko mu nshingano nyinshi uru rwego rufite n’ububasha rwahawe nta muntu numwe rudakurikirana.

Mu bibazo byagaragajwe mu ruhame n’aba baturage ba Kayumbu, ibyinshi byagarutse ku rugomo akenshi ruturuka ku kuba hari abanywa inzoga kugeza saa sita z’ijoro kandi ubuyobozi buhari. Banavuze by’umwihariko ko kari ikibazo cy’ihohoterwa abagore b’uyu murenge bakorera abagabo nubwo mu bagabo baruciye bakarumira banga kugaragaza ibibazo bavugiwe n’abagore babona.

Abaturage basangaga abakozi ba RIB mu biro bigendanwa bakaganira.

Urwego rw’Ubugenzacyaha-RIB mu kwegera aba baturage rwari rwanitwaje ibikoresho birimo ibiro(Office) igendanwa n’abakozi bakira abaturage kugira ngo aho babasanze babagezeho ibibazo bafite babafashe kubikemura no kubikurikirana.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →