• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Kayonza: Ukekwaho gucuruza amabuye y’agaciro mu buryo bwa magendu yafatanwe imifuka 11 yayo

Umwanditsi
December 8, 2019

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 05 Ukuboza 2019 Polisi y’u Rwanda ikorere mu karere ka Kayonza mu murenge wa Ndego yafashe uwitwa Murekatete Vestine ufite imyaka 42. Yafatanwe imifuka 11 irimo amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti yacuruzaga mu buryo bwa magendu.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko kugira ngo uriya mugore afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage wabonye abantu binjiza imifuka munzu uriya mugore yari afitemo akabari agira amakenga arakurikirana aza gusanga ari amabuye y’agaciro.

Yagize ati: “Mu gitondo cya kare umuturage yabonye abantu binjiza imifuka mu nzu uriya mugore yari afitemo akabari agira amakenga arakurikirana. Bigeze saa munani nibwo yabwiye Polisi ko ari amabuye y’agaciro, abapolisi bagiye yo basanga koko ya mifuka 11 irimo amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti”.

CIP Twizeyimana avuga ko uyu Murekatete yari yarashinze akabari mu rwego rwo kujijisha kugira ngo ajye abona uko akora ubwo bucuruzi bwa magendu y’amabuye y’agaciro.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba akomeza akangurira abantu kwirinda ubucuruzi bwa magendu kuko buhombya igihugu ndetse bikabangamira n’abashoramari.

Yagize ati: “Bariya bantu bacuruza magendu baba bashaka guhunga imisoro kandi niyo yubaka igihugu. Ikindi ni uko hari abantu bashora imari mu bucukuzi n’ubucuruzi bw’amabaye y’agaciro mu Rwanda ariko iyo hari abantu barenga bakayacuruza mu buryo bwa magendu birabahombya”.

Murekatete ndetse n’amabuye yafatanwe bashyikirijwe ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu, ishami rikorera kuri sitasiyo ya Polisi mu murenge wa Ndego.

Amabwiriza ya minisitiri No 001/minifom/2011 yo kuwa 10 werurwe 2011 yo kurwanya forode mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro ingingo ya mbere ivuga ko nta muntu wemerewe kugura cyangwa gucuruza amabuye y’agaciro atanditse mu bitabo by’ubucuruzi.

Ingingo ya 4 y’iryo tegeko ivuga ko amabuye y’agaciro yemerewe gutwarwa hanze y’imbago yacukuwemo ari agaragaza ibirombe yacukuwemo, apimwe kandi afunze n’ubujeni (tagged), kandi afite impapuro ziyaherekeza.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga