• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Nyagatare: Mu rugo rw’umuturage hafatiwe Toni zisaga 2,5 z’ amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti

Umwanditsi
December 10, 2019

Ni kenshi Polisi y’u Rwanda ikangurira abifuza gushora imari yabo mu bucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro kubinyuza mu nzira zemewe n’amategeko hagamijwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu ndetse no kurengera ibidukikije. Ibi kandi byabafasha kwirinda ingaruka zabageraho mu gihe babikoze mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Nyamara hari benshi barenga kuri izi nama bakabikora mu buryo butemewe n’amategeko.

Urugero ni aho mu rugo rw’uwitwa Muhozi Johnson utuye mu mudugudu wa Kabeza, akagari ka Cyembogo mu murenge wa Matimba, akarere ka Nyagatare kuri uyu wa 08 Ukuboza 2019 hafatiwe imifuka igera kuri 44 y’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti angana na toni 2,563 yagiye ashyirwa mu rugo rwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko gufatwa kw’aya mabuye byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ubwo babonaga mu rugo rwa Muhozi Johnson hari imodoka RAA237B  abantu barimo kuyipakiramo ayo mabuye.

Yagize ati: “Abaturage bahaye amakuru Polisi ko mu rugo rw’uyu mugabo hari imodoka iri gupakira amabuye y’agaciro niko guhita ijyayo isanga imaze gupakira imifuka igera kuri 15, ari abapakiraga ayo mabuye ndetse n’imodoka bayapakiragamo byahise bifatwa, cyakora nyiri urugo ariwe Muhozi akaba yarahise yiruka akimara kubona abapolisi”.

CIP Twizeyimana akomeza avuga ko abapolisi bakiva muri urwo rugo bahise bahabwa andi makuru ko muri urwo rugo hakirimo andi mabuye basubirayo basanga koko mu nzu  harimo indi mifuka 29 ya Gasegereti.

Abafashwe barimo gupakira aya mabuye y’agaciro mu modoka ni uwitwa Kwizera Emmanuel w’imyaka 21, Nteziryayo Innocent w’imyaka 19, Ndayisaba Elisa w’imyaka 20, Munyabugingo Jean Claude w’imyaka 21 n’umushoferi w’iyi modoka Muhozi Jean de Dieu w’imyaka 26. Aba bavuga ko aya mabuye yagiye ava ahantu hatandukanye bakaba barimo bayapakira ngo bayajyane mu bice bitandukanye by’igihugu.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba yagiriye inama abacuruza amabuye y’agaciro badafite ibyangombwa ko bitemewe kandi ko bihanirwa n’amategeko. Abakangurira ko bakwiye kubireka, cyangwa bagashaka ibyangombwa bibahesha ubwo burenganzira.

Ati: “Leta ntibuza abikorera gukora no gutera imbere ahubwo ibakangurira buri gihe gukora ibinyuze mu mucyo, byemewe n’amategeko. Leta nayo yiteguye korohereza  abikorera mu buryo bwose kugira ngo ubucuruzi bwabo bugende neza bitagize uwo bibangamira”.

Yasoje ashimira abaturage batanze amakuru, abasaba ko bakomeza bagafatanya na Polisi y’Igihugu batanga amakuru mu rwego rwo gukumira ibyaha bitaraba.

Abafashwe bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha, RIB rukorera kuri sitasiyo ya Matimba ngo bakurikiranwe ku byaha bakekwaho naho amabuye ashyikirizwa ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu.

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, mu ngingo yaryo ya 54, ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga