• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Abirengagiza inama n’impanuro zitangwa na Polisi mu bihe by’imvura bongeye kuburirwa

Umwanditsi
December 27, 2019

Ni kenshi Polisi y’u Rwanda ihora ikangurira abaturarwanda by’umwihariko abatwara ibinyabiziga uko bagomba kwitwara mu bihe by’imvura nyinshi kugira ngo babashe gukiza ubuzima n’imitungo byabo. Nyuma y’imvura idasanzwe yaguye mu mugoroba wa tariki 25 Ukuboza 2019 igahitana ubuzima bw’abantu ikanangiza byinshi, nyamara bikagaragara ko hari abarenze ku nama n’impanuro zatanzwe, Polisi yongeye kuburira abo bose n’abandi ibasaba kwitwararika bubahiriza ibiba byasabwe. 

Nyamara bimaze kugaragara ko uko imvura nyinshi iguye, abenshi barenga ku mabwiriza aba yatanzwe, bigatuma hari bamwe bahaburira ubuzima ndetse n’imitungo ikahatikirira. Ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe mu Rwanda cyari cyatanze umuburo ko hazagwa imvura nyinshi, ubwo iyo mvura yakomezaga kwiyongera, Polisi y’u Rwanda nayo yagiriye inama abantu kudakoresha imihanda imwe n’imwe mu mugi wa Kigali kuko yari itangiye kurengerwa n’amazi.

Imvura yaguye ku mugoroba wa tariki ya 25 Ukuboza 2019 yahitanye ubuzima bw’abantu 12 mu gihugu hose, amazu 113 akaba yarasenyutse ndetse na hegitari zigera kuri 49 z’imyaka zangizwa n’imvura.

Ni mugihe nyamara Polisi y’u Rwanda n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe bakunze kuburira abantu ko muri ibi bihe by’imvura nyinsi hari ibintu bagomba kwitwararika kugira ngo badahura n’impanuka, abantu birengagije ayo mabwiriza bituma hari bamwe mu bibasirwa n’imvura ikomeye yaguye kuri uyu wa 25 Ukuboza.

Mu bice bimwe na bimwe byo mu mujyi wa Kigali hagiye hagaragara bamwe mu bashoferi bagerageza gutwarira ibinyabiziga mu myuzure kandi Polisi y’u Rwanda itarahwemye gukangurira abantu kwirinda gutwara ibinyabiziga mu gihe babonye imvura irushijeho kuba nyinshi. Aha niho Polisi ihera yongera gukangurira abantu cyane cyane abatwara ibinyabiziga kwitwararika muri ibi bihe by’imvura .

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yongeye kwibutsa  abatunze ibinyabiziga kwirinda icyashyira ubuzima bwabo mu kaga muri ibi bihe by’imvura nyinshi.

CP Kabera yagize ati: “Turakangurira abantu kwirinda kunyura mu bidendezi by’amazi, kwirinda guparika(guhagarika) ibinyabiziga munsi y’ibiti, kwirinda kugendera ku muvuduko ukabije, turakangurira abantu gusimbuza amapine ashaje kuko muri ibi bihe by’imvura imihanda iba inyerera”.

Yakomeje agaragaza ko mu mvura ya tariki ya 25 Ukuboza hari bamwe mu bamotari bagaragaye bugamye imvura ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, aho hari abagaragaye bugamye munsi y’ikiraro cy’ahitwa ku Kinamba, mu gihe nyamara birengagije ko imvura ibaye nyinshi yahitana ubuzima bwabo.

Ati: “Ubwo imvura nyinshi yagwaga ku mugoroba wa tariki ya 25 Ukuboza, hari bamwe mu bamotari bagaragaye bikinze imvura munsi y’ikiraro cy’ahitwa ku Kinamba, ikiraro kiri mu karere ka Gasabo, imivu y’amazi yaje kuza itembana moto zabo, bo bararokoka”. Yanagarutse kuri bamwe bahagarika ibinyabiziga bakajya kugama munsi y’ibiti, ibintu agaragaza ko nabyo birimo ibyago byinshi.

Ati: “Ntiduhwema kubuza abantu kugama munsi y’ibiti kuko inshuro nyinshi twagiye tubona abantu byagwiriye babyugamye munsi, byabaga biturutse ku muyaga mwinshi wabihuha bikagwa. Usibye n’ibyo kandi mu bihe by’imvura nyinshi inkuba zikunda gukubita bene biriya biti by’ingazamarumbo bityo n’abari munsi yabyo zikabakubita”.

Polisi ikomeza isaba abantu kujya bubahiriza amabwiriza bahabwa n’abapolisi baba bari ku mihanda kuko hanagaragaye bamwe mu bashoferi berekwa aho bagomba kunyura kubera ko imihanda imwe n’imwe iba itakiri nyabagendwa, ariko bo bagakomeza guhatiriza bashaka kunyura ahatemewe.

Polisi kandi irasaba abantu kujya bihutira kuyitabaza bifashishije imirongo yayo itishyurwa ariyo: 112 (Ubutabazi), 111 (Inkongi y’umuriro), 110 (umutekano wo mu mazi), 113 (impanuka zo mu muhanda), 0788311155, 0788380953, 0788311224  aho gushungera ngo barareba uko amazi yiyongera.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga