• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Ngoma: Umucuruzi mu kabari yatawe muri yombi na Polisi akekwaho guha inzoga abana 

Umwanditsi
December 27, 2019

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Ukuboza 2019 ku munsi mukuru wa Noheri nibwo abana batatu b’abahungu bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko basanzwe mu kabari k’umucuruzi witwa Ndaruhutse Theophile barimo guhabwa inzoga.

Aba bana bafite imyaka 17, Polisi y’u Rwanda, ku bufatanye n’abayobozi mu mu nzego z’ibanze, yabasanze mu murenge wa Remera mu karere ka Ngoma. Chief Inspector of Police(CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko Ndaruhutse yafashwe ariwe ubwe arimo kugurisha abo bana inzoga, akaba agomba gushyikirizwa ubutabera.

Yagize ati: “Abapolisi bari mu bikorwa byabo bya buri munsi byo gucunga umutekano  baza kugera ku kabari ka Ndaruhutse bahasanga bariya bahungu 3 barimo kunywa inzoga. Ndaruhutse ubwe mu kabari ke niwe warimo kubaha izo nzoga, ni icyaha agomba gukurikirwanwaho n’ubutabera”.

Ibi babaye mu gihe nyamara Polisi y’u Rwanda mbere y’uko iminsi mikuru itangira yari yaburiye abantu kuzirinda guha abana inzoga cyangwa kubajyana mu bikorwa bibaganisha mu gukora ibyaha. Ndaruhutse akaba yararenze kuri izi nama ahubwo aha abana inzoga yitwaje ko ari mu minsi mikuru atitaye ku cyo amategeko avuga ku bana batarageza ku myaka 18.

CIP Twizeyimana yagize ati:  “Uriya mugabo (Ndaruhutse) yirengagije inama Polisi yari yatanze ndetse anirengagiza icyo amategeko avuga ku kutagurisha cyangwa guha abana inzoga n’ibindi bisindisha. Muri iyi minsi mikuru abantu barasabwa kuba maso igihe abana bashaka kunywa ibisindisha”.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba yongeye kwibutsa abafite utubari kwirinda guha abana ibisindisha cyangwa ngo babemerere kwinjira mu tubari batari kumwe n’abashinzwe kurera abo bana. Ni mu rwego rwo kubarinda ko hatagira ababashora mu ngeso mbi nko kunywa ibiyobyabwenge no gushorwa mu bikorwa by’ubusambanyi cyane cyane ku bana b’abakobwa”.

Yakomeje akangurira ababyeyi n’abandi bafite inshingano zo kurera kugenzura abana ko bari aho bagomba kuba bari mu gihe gikwiye.

Itegeko no 71/2018 ryo ku wa 31 Kanama 2018 ryerekeye kurengera umwana, mu ngingo yaryo ya 27 igika cya gatatu bavuga ko umuntu ugurisha umwana inzoga cyangwa itabi, ubimushoramo cyangwa umushishikariza kubinywa cyangwa kujya mu tubari aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu(6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000) ariko atarenze ibihumbi magana abiri (200.000).

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga