• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Burera: Yashikuje umunyamerika igikapu, acakirwa n’abaturage bamwirutseho

Umwanditsi
January 24, 2020

Ku manywa yo kuri uyu wa 22 Mutarama 2020 nibwo uwitwa Ngaboyisugi Bernard ufite imyaka 28 y’amavuko yashikuje igikapu umunyamahanga ukomoka muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika (Leta ya Texas). Icyo gikapu cyarimo amafaranga y’u Rwanda avanze n’amadorali y’Amerika yose hamwe angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 800(800,000frws) harimo kandi telefoni ifite agaciro kangana n’Amadolari y’Amerika 1000 ndetse n’ibyangombwa by’uwo munyamahanga.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyarugu Chief Inspector of Police(CIP) Alexis Rugigana avuga ko Ngaboyisugi yashikuje uyu munyamahanga igikapu ubwo bari mu isoko riri mu murenge wa Rugarama mu kagari ka Gafumba mu karere ka Burera. Uyu munyamahanga akaba afite umushinga mu Rwanda ufasha abafite uburwayi bw’imidido, akaba hari ibyo yari yaje kubagurira mu isoko riherereye mu murenge wa Rugarama.

Yagize ati: “Uyu munyamahanga ubwo yari mu isoko ry’ahitwa mu Rugarama Ngaboyisugi Bernard yamushikuje igikapu yari afite kirimo amafaranga avanze n’amadorali, telefoni n’ibyangombwa bye by’inzira. Akimara kubimushikuza yarirutse abaturage bari mu isoko n’izindi nzego z’umutekano bamwirukaho baramufata bahita babimwambura”.

CIP Rugigana avuga ko uwo munyamahanga yahise asubizwa igikapu cye asanga ibintu bye byose birimo uko byakabaye ashimira abaturage ndetse n’inzego z’umutekano zamufashije gufata uwo musore.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyarugu nawe yashimiye abaturage batarebereye ikibi ahubwo bakarangwa n’indangagaciro yo gutabara bagahita bafata uriya musore.

Yagize ati: “Mbere na mbere turashimira abaturage bagize uruhare mu guhita bafata uriya musore ataracikana biriya bintu, iyo bibura uriya munyamahanga yari kujyana isura mbi ku Rwanda avuga ko umuntu yibwa ntihagire umutabara. Ariko nubwo uriya musore yagerageje kumwiba, yishimiye ko abandi baturage bagize umutima wo kumukurikirana bakamufata ataragera kure”.

CIP Rugigana yongeye gukangurira abantu kurangwa n’indangagaciro zo guhesha isura nziza u Rwanda n’abayarwanda, birinda kwiba ndetse no gukora ibindi byaha.

Ati: “Ingeso yo kwiba ntabwo ari nziza, nta n’ubwo ari umuco wacu,  abanyarwanda. Uriya musore afite imbaraga ntacyo arwaye, yakagombye gukura amaboko mu mufuka agakora akareka kwiba”.

Abaturage bakimara gufata Ngaboyisugi bahise bahamagara Polisi y’u Rwanda iratabara nayo imushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) Sitasiyo ya Gahunga kugira ngo akorerwe idosiye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  ingingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga