• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
10/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi
10/09/25
Gisagara: Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri yatawe muri yombi azira ibiryo by’abana
10/09/25
Kamonyi-Blue Sky School: Abanyeshuri n’Abarimu bashimiwe ku guhesha ikigo ishema
10/09/25
Kamonyi-Runda: Umugabo w’imyaka 35 y’amavuko yasanzwe amanitse mu mugozi

Kacyiru: Nyuma y’umuganda rusange abapolisi batanze amaraso yo gufasha imbabare

Umwanditsi
January 26, 2020

Buri wa Gatandatu usoza ukwezi nk’uko bisanzwe abanyarwanda bakora umuganda rusange, abapolisi nabo hirya no hino mu gihugu bifatanya n’abandi banyarwanda muri uwo muganda rusange. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Mutarama 2020 nyuma y’umuganda ngaruka kwezi wabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, abapolisi bakorera muri icyo kigo bose batanze amaraso azafasha abarwayi bayakeneye mu bitaro bitandukanye mu Rwanda.

Iki gikorwa cyo gutanga amaraso cyateguwe na Polisi ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga amaraso NCBT (National Center for Blood Transfusion), ni ikigo gikorera mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC).

Muri iki gikorwa cy’ubugiraneza cyo gutanga amaraso, buri mupolisi yatanze ml 450 ku bushake.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko igikorwa cyo gutanga amaraso gisanzwe ku bapolisi, haba ku cyicaro gikuru cya Polisi ndetse n’ahandi hose mu gihugu aho polisi ikorera.

Yagize ati:“Si ubwa mbere iki gikorwa kibaye, ubusanzwe igikorwa cyo gutanga amaraso kiba buri nyuma y’amezi atatu, si n’aha gusa kandi abapolisi batanga amaraso, kuko n’ahandi hose abapolisi bakorera iki kigo kijyayo abapolisi bagatanga amaraso yo gufashisha abayakeneye hirya no hino mu gihugu”.

CP Kabera akomeza avuga ko Polisi nk’urwego rushinzwe gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo banishimira kuba bacungira umutekano abantu bafite ubuzima bwiza buzira umuze.

Ati:“Umutekano wa mbere w’ibanze ni ukuba umuntu afite ubuzima bwiza atarwaye. Ni muri urwo rwego abapolisi nabo bagira uruhare rwo gutanga amaraso azafasha abayakeneye kugira ngo babashe kubaho kandi neza kuko Polisi ishimishwa no kuba abantu babaho batekanye bafite umutekano usesuye ariko na none ushingiye ku buzima buzira umuze”.

Niyondamya Adeline, uwari uhagarariye itsinda ry’abaganga baturutse mu kigo cya NCBT ubwo hatangwaga amaraso ku Kacyiru, yashimiye abapolisi bitabiriye iki gikorwa ndetse n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda buba bwabahaye umwanya.

Yagize ati: “Turashimira abapolisi ndetse n’abayobozi babo uburyo iki gikorwa cyo gutanga amaraso bagikorana umurava n’ubushake bakigomwa akazi kabo ka buri munsi baba barimo bakaza gukora iki gikorwa cy’urukundo”.

Muganga Niyondamya avuga ko aya maraso cyane cyane ahabwa inkomere, abana bari munsi y’imyaka itanu, abagore bahura n’ikibazo cyo kuva mu gihe bari kubyara ndetse n’abandi bayakeneye.

Yavuze ko ubu bufatanye n’imikoranire myiza hagati ya Polisi y’u Rwanda ndetse n’ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), byakomeza bigashinga imizi mu rwego rwo gukomeza gufasha abakeneye amaraso.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5861 Posts

Politiki

4112 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1008 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

142 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga