Nyanza: Batanu bafashwe bakekwaho gucuruza mazutu mu buryo bwa magendu

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 25 Mutarama 2020 Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyanza mu murenge wa Kigoma mu kagari ka Gasoro yakoze umukwabu maze ifatiramo abantu bacuruzaga mazutu mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Hafashwe litiro 44 za Mazutu n’amajerikani arimo ubusa arenga 1,000 bacururizagamo iyo mazutu, hamwe n’imigozi bifashisha bavoma mazutu mu modoka.

Abafashwe ni: Musabyimana Catherine w’imyaka 53, Habagusenga Claude w’imyaka 23, Ndayisenga Cyriaque w’imyaka 28, Mwambari Sergent w’imyaka 26 na Gahongayire Donatha w’imyaka 29, uyu iwe bakaba bahasanze amabaro y’ibitenge agifunitse ataracuruza.

Iyi mazutu aba bacuruzi bakaba bayivoma mu makamyo aba aparitse ku Gasoro bakajya kuyacuruza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko nyuma yo kumenya ko aya makamyo atwara mazutu hari abantu baza kuyavomamo mazutu, Polisi ikorera kuri sitasiyo ya Busasamana yakoze umukwabu wo gufata abacyekwa.

Yagize ati: “Abapolisi bakorera kuri iyi sitasiyo ya Busasamana bari bafite amakuru ko hari abaturage bo mu midugudu ya Gisoro na Nyakabungo yo mu kagari ka Gasoro bavoma iyi mazutu bakajya kuyicuruza,  niko guhita hategurwa igikorwa cyo kujya kubafata, mu rukererra rwo kuri uyu wa Gatandatu ahagana saa kumi”

CIP Twajamahoro akomeza avuga ko abapolisi bagiye bakorana n’abayobozi b’iriya midugudu bakabereka umuntu wese ucuruza muri iyo midugudu bajyayo bakabasangana mazutu zose ziteranyije zigera kuri litiro 44, amajerikani bavomeramo iyo mazutu ndetse n’imigozi bifashisha bayivoma.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo avuga ko aba bose bemeye ko iyi mazutu basanzwe bayicuruza. Kuba izo jerikani basanze nta mazutu irimo ngo ni uko bayicuruje igashira bakaba biteguraga kujya kugura indi ku bayitwara mu makamyo.

CIP Twajamahoro yagiriye inama abantu kwirinda ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli kuko bishobora guteza inkongi y’umuriro, abagize umuryango bagashya ndetse bakaba bakongeza no mu baturanyi.

Yagize ati:“ Nta muntu wemerewe gucururiza mu rugo Essence na Mazutu, ibi bicuruzwa bizirana n’ikibatsi cy’umuriro. Umwana cyangwa undi muntu ashobora kwibeshya akarasa umwambi yegereye ahateretse biriya bicuruza umuriro ugahita waka, ugatwika abari hafi aho ndetse bikagera no mu baturanyi.”

Aha niho CIP Twajamahoro ahera yibutsa abantu ko biriya bicuruzwa bikomoka kuri peteroli hari ahantu habugenewe kuri za sitasiyo zabyo babicururiza.

Yakanguriye abaturage kwirinda ibyaha muri rusange no gutanga amakuru yatuma haburizwamo ibyaha bitarakorwa, no gufata ababikoze.

Aba bose uko ari batanu bafashwe bacuruza mazutu, bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB sitasiyo ya Busasamana n’ibyo bafatanwe.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →