• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Rutsiro: Umukecuru w’imyaka 56 yafatanwe udupfunyika 488 tw’urumogi yahaga umwana akajya kurucuruza

Umwanditsi
February 4, 2020

Nyiranzabihimana Marceline ufite imyaka 56 niwe wafashwe na Polisi y’u Rwanda, afatanwa udupfunyika tw’urumogi 488, yagendaga akuraho rukeya akaruha umwana w’imyaka 15 akajya kurucuruza ku byambu (aho abarobyi bacururiza isambaza bamaze kuroba mu kiyaga cya Kivu). 

Uyu mukecuru yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’uwo mwana nyuma yo gufatwa n’abashinzwe umutekano ku kiyaga cya Kivu. Uyu mwana n’uyu mukecuru bafashwe mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 02 Gashyantare 2020, bafatiwe mu kagari ka Remera, umurenge wa Boneza mu karere ka Rutsiro.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba Chief Insepector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko n’ubusanzwe hari amakuru yavaga mu baturage bavuga ko uriya mukecuru acuruza urumogi ariko nyuma yo gufata uriya mwana nibwo hagaragaye ibimenyetso.

Ati: “Uriya mwana yafatiwe ku kiyaga cya Kivu yaje kugurisha urumogi bamwe mu barobyi bahaba, afatanwa udupfunyika tubiri avuga ko aruhabwa n’uriya mukecuru Nyiranzabihimana. Abashinzwe umutekano ku Kivu bahise bahamagara abapolisi bajyana n’uwo mwana bajya gusaka uriya mukecuru, bageze iwe bahasanga udupfunyika 488 tw’urumogi”.

CIP Karekezi avuga ko Nyiranzabihimana amaze gufatwa yemeye ko urumogi ari urwe ndetse ko ariwe watumaga uriya mwana kujya kurucuruza. Umukecuru avuga ko urumogi arukura mu karere ka Rubavu ariko ntavuga umuntu urumuha, yahise ashyikirizwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) kuri sitasiyo ya Polisi ya Ruhango.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburengerazuba yaboneyeho kunenga abantu bashora abana mu byaha byongeye mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge.

Ati: “Uriya mukecuru yakoze ibyaha bibiri aribyo gucuruza ibiyobyabwenge ndetse no kubishoramo umwana. Duhora dukangurira abaturarwanda kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge iryo ariryo ryose none uriya we yageretseho no kubishoramo umwana w’imyaka 15”.

Yakomeje akangurira abantu kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ariko nanone bakihutira gutanga amakuru igihe babonye umuntu ucuruza, unywa cyangwa ukwirakwiza ibiyobyabwenge.

Ati: “Ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bw’ababikoresha ndetse bikaba intandaro y’ibyaha bitandukanye, ubifatiwemo ashyikirizwa ubutabera akabihanirwa. Turashimira abaturage bakomeje kuduha amakuru yo kubirwanya ariko tunabasaba gukomeza gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe”.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga