• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Nyamagabe: Umuturage yafatiwe mu cyuho aha ruswa umuyobozi

Umwanditsi
March 28, 2020

Sebakunzi Simon w’imyaka 56 y’amavuko, utuye mu Mudugudu wa Gakoma, Akagari ka Ruhunga, Umurenge wa Kibirizi ho mu Karere ka Nyamagabe yatawe muri yombi ku mugoroba w’uyu wa 27 Werurwe 2020 ahagana ku i saa moya, akurikiranyweho icyaha cya Ruswa yashakaga guha Gitifu w’Akagari.

Amakuru agera ku intyoza.com ni ay’uko uyu muturage Sebakunzi Simon, nyuma y’umukwabu uherutse kuba ukozwe n’inzego z’ibanze bagasanga afite inzoga z’inkorano zitemewe n’amategeko zizwi ku izina ry’Ibikwangari, yahise yiruka ntiyafatwa.

Nyuma yo kwiruka, aho agarukiye ngo yashatse uburyo yajya kureba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruhunga kugira ngo amuhe Ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10,000Frws) kugira ngo ubuyobozi budakomeza kumukurikirana.

Karabayinga Venuste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruhunga wagombaga guhabwa iyi ruswa, yahisemo kutagwa mu cyaha cya ruswa, amenyesha urwego rwa Polisi n’urwego rw’Ubugenzacyaha -RIB ko uyu mugabo Sebakunzi Simon amuzaniye Ruswa kubiro by’Akagari ari naho yahise afatirwa ku bufatanye bw’inzego z’ibanze, RIB na Polisi.

Amakuru yitabwa muri yombi rya Sebakunzi Simon, yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo, CIP Twajamahoro Sylvestre, aho avuga ko uyu muturage yafashwe agashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaba-RIB Sitasiyo ya Gasaka kugira ngo akurikiranwe ku byaha akekwaho.

CIP Twajamahoro, yongeye kwibutsa ko Polisi ihora isaba abaturage kwirinda icyaha n’igisa nacyo, ko kandi ari byiza kwishyikiriza inzego aho kuzihunga mu gihe hari ibyo bakurikiranweho. Asaba kandi buri wese kugira imikoranire na Polisi n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye mu gutanga amakuru yafasha mu gukumira no kwirinda ibyaha. Ashimira by’umwihariko uyu muyobozi wanze kugwa mu cyaha cya Ruswa agahitamo gutanga amakuru.

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga