• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
04/11/25
Ipari yakoze ku bikubo ku mukino wose ndetse n’Ibitego byamuhesheje akayabo ka 1,531,607Frws
04/11/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi Itsinda ry’Abantu 5 barimo Umugore bakekwaho ubugizi bwa nabi
04/11/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
04/11/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi

Kenya: Perezida Kenyatta yarakariye umuhungu we warenze kuri“ Guma mu rugo” akigira mukabyiniro

Umwanditsi
May 28, 2020

Perezida w’Igihugu cya Kenya, Uhuru Kenyatta yatangaje ko byamunaniye kwihanganira umuhungu we wataye nyirakuru akigira mukabyiniro arenze ku mabwiriza ya“ Guma mu rugo” yafashwe hagamijwe kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Umwe mu bahungu babiri ba Perezida Kenyatta atashatse kuvuga amazina, yarenze ku mabwiriza ya“ Guma mu rugo” yigira mu kirori n’ijoro mu mujyi wa Mombasa, ahantu hafatwa nk’intandaro y’ikwirakwizwa rya Coronavirus muri iki Gihugu.

Perezida Kenyatta yagize ati“ Namubajije nti ko uri kumwe na Nyogokuru wawe arengeje imyaka 80, ukaba warenze kuri ayo mategeko, nk’ubu hagize ikimubaho, uzamererwa ute mu mutima”. Muri iki gihugu, amakoraniro y’abantu benshi arabujijwe.

BBC dukesha iyi nkuru, ivuga ko mu kiganiro n’umunyamakuru wa televiziyo NTV yo muri Kenya, Perezida Kenyatta yibukije ko nta muntu n’umwe ari hejuru y’amategeko yashyizweho mu rwego rwo guhagarika ikwirakwira rya coronavirus.

Hagati aho, Perezida Kenyatta yanenzwe kuba atarahise afata icyemezo cyo gushyira umuhungu we (mukato) muri kimwe mu bigo byagenewe abakekwa ko banduye coronavirus nk’uko bimeze ku bandi banyagihugu ba Kenya iyo bafashwe barenze kuri gahunda ya “Guma mu rugo”.

Perezida Uhuru Kenyatta, avuga ko yarakariye cyane uyu muhungu we, kubona yarataye mu ngorane ubuzima bwa nyinakuru we witwa Ngina Kenyatta ( uyu yavutse kuwa 24 Kamena 1933, imyaka hafi 87 y’amavuko).

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5904 Posts

Politiki

4155 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1027 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

152 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga