Rusizi: Iminsi itatu abarwayi barenga 30 ba Covid-19

Mu mibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa 04 Kamena 2020, igaragaza ko mu karere ka Rusizi habonetse abarwayi 13 bashya ba Covid-19 mu bipimo 1,369 byafashwe none. Ubaye umunsi wa kabiri wikurikiranya haboneka abarwaya nk’aba. Muri rusange mu minsi itatu habonetse abarwayi 31 b’iki cyorezo.

Kuri uyu wa 04 Kamena 2020, akarere ka Rusizi nyuma y’uko gashyizwe mu kato ko kudakomorerwa ingendo nk’ahandi mu gihugu, kubera icyorezo cya Covid-19 kiri kuhigaragaza cyane basabye ko imwe mu mirenge nka; Kamembe, Nyakarenzo, Mururu n’igice cya Gihundwe hashyirwa muri gahunda ya ” Guma mu rugo-Lockdown”.

Iyi gahunda iteganijwe kumara ibyumweru bibiri. Ibikorwa byose by’ubucuruzi ntabwo byemewe uretse abacuruza ibiribwa. Abakozi ba Leta n’abikorera bazakorera mu rugo uretse abafite Serivise bashobora gutanga zikenewe cyane.

Dore ishusho rusange igaragaza imibare haba kubashya, abakirwaye, abakize, abapfuye n’ibindi;

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →