• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Burundi: Perezida Evariste Ndayishimiye yashyizeho Guverinoma nshya, ingabo aziyoboza umusivile

Umwanditsi
June 29, 2020

Umukuru w’Igihugu cy’Uburundi, Evariste Ndayishimiye na Minisitiri we w’Intebe, Alain Guillaume Bunyoni kuri uyu wa 28 Kamena 2020 bashyizeho Guverinoma Nshya igizwe n’abaminisitiri 15. Minisiteri y’Ingabo bayiragije umusivile, mu gihe batanu muri iyi Guverinoma bayisanzwemo.

Nk’uko bigaragara mu iteka ryashyizweho umukono na Perezida Ndayishimiye na Miinisitiri w’intebe, Alain-Guillaume Bunyoni, iyi Guverinoma igizwe n’abaminisitiri 15. Batanu muribo bari bayisanzwemo, ni uw’Imari ya Leta, uw’Uburezi, uw’Ubuzima, uw’Ibidukikije, n’uw’Umuryango w’Afurika y’uburasirazuba-EAC.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga muri iyi Guverinoma ni mushya: Ambasaderi Albert Shingiro wari usanzwe ahagarariye Uburundi mu Muryango w’Abibumbye. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Umutekano wa rubanda nawe ni mushya: Commissaire de Police Chef Gervais Ndirakobuca (uri ku rwego rwa jenerali). Kimwe na minisitiri w’Intebe, nawe ari mu Barundi bafatiwe ibihano n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ubulayi hamwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika. Babarega guhohotera uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

Minisitiri w’Ingabo z’Igihugu nawe nkuko ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ribitangaza, ni mushya kandi ni Umusivili. Ni Ingenieur Alain Tribert Mutabazi, wari usanzwe ari Guverineri w’Intara ya Kirundo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga