• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
28/10/25
Kamonyi-Rugalika: Ubufatanye bw’Ababyeyi n’Ubuyobozi bwa GS Ruramba, urugero rw’ibishoboka
28/10/25
Nyamagabe: Kuhira imyaka ntibisaba gusa imashini, n’atemba ku musozi aruhira-Min. Dr Bagabe Mark Cyubahiro
28/10/25
Kamonyi: Nk’Abayobozi, dukore baturebereho kuruta kuvuga ibyo tudakora- Guverineri Alice Kayitesi
28/10/25
Dr Sosthène Munyemana ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yasabiwe gufungwa burundu

Ubusambanyi bw’abakozi ba UN/ONU bakoreye mu modoka bwabaviriyemo guhagarikwa mukazi

Umwanditsi
July 3, 2020

Amashusho-Video igaragaza abakozi b’umuryango w’Abibumbye bakorera ubusambanyi mu modoka mu gihugu cya Israeli yatumye uyu muryango ubashyira mu kiruhuko kidahemberwa. Ni nyuma y’ibirego by’imyitwarire mibi mubijyanye n’imibonano mpuzabitsina mu modoka y’akazi.

Abafashwe iyi videwo ni abagabo babiri bari mu modoka iriho ikirango cya ONU mu muhanda mukuru wo mu murwa mukuru Tel Aviv, ku gice cyawo giherereye hafi yo ku nyanja.
Muri iyo videwo, umugore wambaye ikanzu itukura agaragara atandukanyije amaguru ku mugabo wicaye mu mwanya w’inyuma w’imodoka.

ONU yatangije iperereza kuri iyo videwo y’amasegonda 18 nyuma yaho ihererekanyijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga mu kwezi gushize kwa Kamena 2020. Stéphane Dujarric, umuvugizi w’umunyamabanga mukuru wa ONU, yavuze ko “yaguye mu kantu kandi yababajwe” n’iyo videwo.

Ubu, ONU ivuga ko abo bagabo bari muri iyo videwo umwirondoro wabo wamenyekanye. Bakaba ari abakozi ba ONU bo mu ishami rigenzura iyubahirizwa ry’amasezerano y’agahenge, rizwi nka UNTSO mu mpine, rigizwe n’abagenzuzi ba gisirikare bakorera muri Israel.

Abo bakozi babiri bahagaritswe ku kazi badahembwa kugeza iperereza ku byabaye rirangiye.
Bwana Dujarric ejo ku wa kane yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko uko guhagarikwa kwabo bikwiye “kubera ubukana bw’ibirego byo kunanirwa gukurikiza amabwiriza y’imyitwarire aba yitezwe ku bakozi bakorera mu mahanga”.

Ati: “[Ishami] UNTSO yongeye gukora gahunda ikomeye y’ubukangurambaga mu kwibutsa abakozi bayo inshingano zabo zijyanye n’imyitwarire y’abakozi ba UN”.

ONU ifite amategeko akaze areba abakozi bayo ajyanye n’imyitwarire ku mibonano mpuzabitsina. Abakozi bashobora gufatirwa ingamba zijyanye n’imyitwarire iyo bigaragaye ko bayarenzeho. Bashobora gukurwa mu gihugu bari baroherejwemo gukora akazi cyangwa bakirukwanwa mu bikorwa bya ONU byo kubungabunga amahoro. Ariko igihugu cyabo ni cyo gifite inshingano yo kugira izindi ngamba kibafatira cyangwa kikabarega mu nkiko.

ONU imaze igihe ihozwaho ijisho kubera ibirego by’imyitwarire mibi mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina kuri bamwe mu bakozi bayo bo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’abandi.
Mu myaka ya vuba ishize, ibyo birego byagarutsweho kenshi. Mu mwaka wa 2019, hari ibirego 175 by’ihohoterwa mu mibonano mpuzabitsina bishinjwa abakozi ba ONU, nkuko icyegeranyo cya ONU kibivuga.

Muri ibyo birego, 16 byari bifite gihamya, 15 nta gihamya byari bifite naho ibindi byose bisigaye byari bigikorwaho iperereza.
António Guterres, umunyamabanga mukuru wa ONU, yijeje ko uyu muryango ufite ingamba yo “kutihanganira na busa” imyitwarire mibi mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina ku bakozi bawo.
Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5898 Posts

Politiki

4149 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1023 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

150 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga