• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/10/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
31/10/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
31/10/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse
31/10/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yatahanye asaga Miliyoni ku Ipari ebyiri zisa

Ubushinwa, Afuganistani na Pakistani byasabye ko ingabo z’amahanga ziva muri Afuganistani

Umwanditsi
July 8, 2020

Ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibi bihugu, basabye ko mu rwego rwo kwirinda imitwe y’iterabwoba, ingabo z’amahanga ziri muri Afuganistani zihakurwa. Kuguma muri iki gihugu, biri mubishobora gutuma imitwe y’iterabwoba ihashinga ibirindiro. Izi ngabo ziri muri iki gihugu ziyobowe na Leta zunze ubumwe za Amerika.

Ibihugu by’Ubushinwa, Afuganistani na Pakistani bisaba ko ingabo z’amahanga ziri mu gihugu cya Afuganistani ziyobowe na Leta zunze ubumwe z’Amerika ziva muri iki gihugu nkuko zabyiyemeje kugira ngo hirindwe kuvuka imitwe y’iterabwoba.

Abaminisitiri b’ibi bihugu bashinzwe imigenderanire/ububanyi n’amahanga babitabgaje kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Nyakanga 2020.

Aba ba Minisitiri, batangaje ibi mu gihe Amerika irimo irasaba Leta ya Afuganistani n’abatalibani kugira bwangu bakarangiza ihanahana ry’imfungwa kugira ngo ibiganiro nyirizina bitegerejwe igihe kirekire hagati y’izo mpande ebyiri bishobore gutangira.

Amasezerano y’amahoro muri Afuganistan nkuko ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ribivuga, ni yo azatuma ingabo zose z’Amerika hamwe n’abo bafatanije ziva muri iki gihugu mu kwezi kwa karindwi 2021 nkuko Amerika n’abatalibani babyemeranije mu kwezi kwa kabiri k’uyu mwaka wa 2020.
Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5902 Posts

Politiki

4153 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1026 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga