• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
17/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari
17/09/25
Indege itagira umupirote( Drone) y’Igisirikare cy’u Rwanda yakomerekeje Abanyeshuri
17/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa

Umugore wa mbere w’Umupilote wa Kajugujugu z’intambara muri Nigeria yapfuye

Umwanditsi
July 15, 2020

Tolulope Arotile, Umupilote w’umugore wari uwa mbere ubayeho muri Nigeria utwara kajugujugu z’intambara yapfuye kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Nyakanga 2020 azize ibikomere byatewe n’impanuka yo mu muhanda, nkuko ingabo zirwanira mu kirere z’iki gihugu zabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Nyakanga 2020.

Iyo mpanuka yo mu muhanda yahitanye uyu mu Pilote ngo yabereye ku kigo cy’igisirikare cya Nigeria kirwanira mu kirere kiri muri leta ya Kaduna mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu. Ariko itariki iyo mpanuka yabereyeho ntiyatangajwe.

Mu kwezi kwa cyenda mu mwaka wa 2017 nibwo Arotile yinjiye mu ngabo za Nigeria zirwanira mu kirere. Itangazo ryo kuri Twitter ry’igisirikare cya Nigeria kirwanira mu kirere rigira riti: “Mu gihe gito ariko cyabaye ingirakamaro yamaze mu gisirikare, nyakwigendera Arotile yagize uruhare rukomeye mu guca amabandi yitwaje intwaro muri leta zo mu gice cyo hagati mu majyaruguru”.

Muri iri tangazo nkuko BBC ibitangaza, rikomeza rivuga ko uyu mupilote yagize n’uruhare rukomeye mu guca “n’abandi bagizi ba nabi atwara indege mu mirwano yahawe izina rya ‘Operation GAMA AIKI’ i Minna, muri leta ya Niger [imwe mu zigize Nigeria]”.


Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5867 Posts

Politiki

4118 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga