• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Ijambo rya Perezida Ndayishimiye ryateye benshi kwibaza ku mubano usanzwe ucumbagira w’u Burundi n’u Rwanda

Umwanditsi
August 10, 2020

Ijambo ryavuzwe na Perezida Evariste Ndayishimiye kuwa kane w’icyumweru gishize ku kibazo cy’impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda ryatumye benshi bongera kwibaza ku mubano w’ibihugu byombi umaze imyaka itanu warazambye.

Nyuma y’uko yandikiwe na bamwe mu mpunzi zo mu nkambi ya Mahama mu burasirazuba bw’u Rwanda zimusaba gufashwa gutaha, Perezida Ndayishimiye, avuga ku kibazo cyazo, ariko kandi atavuze u Rwanda mu buryo bweruye, yavuze ko izo mpunzi “bazifashe nk’ingwate”.

Hashize iminsi ibiri, kuwa gatandatu, leta y’u Burundi yasohoye itangazo rivuga kuri izo mpunzi ziri mu Rwanda, ivuga ko “ziri mu maboko y’igihugu cyazakiriye na UNHCR” ko abo “bafite inshingano zo kuvanaho imbogamizi zose zabuza ugushaka kwazo”.

Itangazo rya leta y’u Burundi rivuga ko izo mpande zombi zigomba “kurinda ko izo mpunzi zifatwa bugwate kubera impamvu za politike” kandi risaba izo mpande zombi ko izo mpunzi zishaka gutaha “zigacyurwa hakurikijwe amasezerano mpuzamahanga”.

BBC, yagerageje kuvugana na leta y’u Rwanda ku bivugwa na leta y’u Burundi, nta gisubizo irabona kugeza ubu.

Timothy J. Oloo, umwarimu wa siyansi politiki muri kaminuza zo muri Kenya na Tanzania, abona ko ibyavuzwe na perezida w’u Burundi bidatanga icyizere ko umubano w’ibihugu byombi uzazahuka vuba.

Ni ibiki bishya kugeza ubu?

Emmanuel Bizimana, umwe mu mpunzi z’i Mahama zasinye ku ibaruwa isaba gufashwa gutaha, uyu munsi kuwa mbere tariki 10 Kanama 2020 yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko bategereje ko impande bandikiye zibafasha.

Agira ati: “Kubyo tubona uruhande rw’u Burundi rwagize icyo rubivuzeho, ku ruhande rw’u Rwanda baravuze ko bagiye gufatanya na HCR kutworohereza abifuza gutaha, bakadutahana mu iteka. Ibyo ni ibyo gushima, turarindiriye”.

Ishami rya ONU rishinzwe impunzi, UNHCR, rivuga ko kugirango izi mpunzi zicyurwe mu buryo buteguwe hagomba kubaho inama y’ibi bihugu n’uyu muryango y’uko bikorwa.
Gusa biraboneka ko hakiri umubano mubi hagati y’ubutegetsi bw’u Rwanda n’u Burundi, no guhura ngo baganire kuri iki kibazo ntabwo birabaho kugeza ubu.
Uyu munsi kuwa mbere Elise Villechalane umuvugizi wa UNHCR ishami ryo mu Rwanda yabwiye BBC ko uruhande rw’u Rwanda rwabamenyesheje ko “rwiteguye kwitabira inama y’impande eshatu yo kuganira ku gucyura no gushyira mu buzima busanzwe impunzi zishaka gutaha”.

Mu buryo bw’inyandiko, Madamu Villechalane yagize ati: “Dutegereje amakuru ya UNHCR Burundi ku kuboneka kwa leta y’u Burundi ngo nayo yitabire iyo nama”.
Avuga ko UNHCR ikomeje gukora ubuvugizi kugira ngo iyo nama ibe bidatinze.

Impunzi zafashwe bugwate?

BBC yagerageje kuvugana n’abashinzwe ububanyi n’amahanga bw’u Rwanda ku byatangajwe na perezida Ndayishimiye, ariko kugeza ubu ntibirashoboka.
Mu cyumweru gishize minisiteri ifite impunzi mu nshingano, yatangaje kuri Twitter ko yiteguye “gufasha gutahura abahisemo gutaha ifatanyije na UNHCR na za guverinoma bireba”.

Umwe mu bakozi b’iyi minisiteri utifuje gutangazwa yabwiye BBC ko we abona nta mpunzi zafashwe bugwate kuko imibare bafite muri iyo minisiteri ari uko kuva mu 2015 kugeza mbere ya coronavirus impunzi z’Abarundi zirenga 20,000 zasubiye iwabo.
Avuga ko abo ari abataha ku giti cyabo, ati: “Impunzi zifite uburenganzira bwo gutaha ku bushake igihe cyose. Icyo gihe zitakaza ubuhunzi, zigasibwa muri system y’impunzi zigasubira iwabo”.

Avuga ko abo bava mu nkambi UNHCR ibizi, bikamenyeshwa urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka “bagera ku mupaka bagasinya ko batakaje ubuhunzi bagataha”.
Ati: “Gusa kuriya bariya basabye gucyurwa ari amagana, bo byakorwa mu buryo buteguye”.

Avuga ku ijambo ryavuzwe na Perezida Ndayishimiye, Bwana Oloo avuga ko muri dipolimasiya kuba perezida ubwe yashinja ikindi gihugu gufata bugwate impunzi ari ibintu bikomeye.

Ati: “Byerekana ko hakiri ikibazo gikomeye hagati y’ibihugu byombi, bigabanya icyizere bamwe twabonaga ko ibihugu byombi bishobora kongera kubana neza, kandi bikomeza gushyira akarere kose mu bibazo”.

Bwana Bizimana uri i Mahama we avuga ko yizeye ko kubera ubushake ibihugu byombi byatangaje ko bifite mu kubacyura no kubakira, yizeye ko bazataha nk’uko babisabye.
Ati: “Nta muntu utangira umwana ujya iwabo, nicyo gituma njyewe nizeye ko bitazagera aho turinda gufata ingingo yo kugira ngo tuve hasi ngo twijyane”.
Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga