• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

PerezidaTrump yasohowe igitaraganya mu kiganiro n’abanyamakuru kubera amasasu

Umwanditsi
August 11, 2020

Urwego rw’ibanga rushinzwe kurinda abategetsi bakuru n’imiryango yabo, kuri uyu wa 10 Kanama 2020 rwasohoye igitaraganya Perezida Donald Trump wa Amerika mu kiganiro n’abanyamakuru, nyuma y’amasasu yarasiwe hanze y’ibiro bye White House.

Umukozi w’urwo rwego rufite mu nshingano kurinda abategetsi bakuru n’imiryango yabo, yazamutse aho Perezida Trump yari ahagaze ariho avuga maze aramwongorera.

Mu gihe yahise asohorwa muri icyo cyumba, Trump yumvikanye avuga ngo “Oh” na “Ni ibiki biri kuba?”. White House yahise ifungwa yose kubera ibi byabaye kuwa mbere.

Hashize iminota icyenda, Perezida Trump yagarutse, avuga ko ibintu byasubijwe mu buryo, ko hari umugabo warashwe.

Urwego rw’ibanga rwa Amerika rwemeje ibyabaye, ruvuga ko hari “umukozi mu nzego z’umutekano warasanye” ku muhanda wegereye ibiro bya White House.

Uru rwego rwagize ruti: “umuntu w’umugabo hamwe n’umukozi w’urwego rw’ibanga rwa Amerika bombi bajyanywe mu bitaro”, rwongeraho ko “muri icyo gihe nta cyahungabanyije White House cyangwa uwo turinda wese”.

Perezida Trump yabwiye abanyamakuru ko “mubyo yumvise“, uru rwego rwarashe ukekwa wari ufite imbunda. Yavuze ko atazi niba uwo muntu yari agamije kumugirira nabi. Ati: “Wasanga ntaho bihuriye nanjye“.

Perezida Trump ariko yemeje ko ari ikintu kidasanzwe, ashimagiza ubunyamwuga bw’uru rwego rumurinda. Umunyamakuru yamubajije niba adafite ubwoba kubera ibimaze kuba. Perezida Trump aramusubiza ati: “Urabona mfite ubwoba?”.

Yongeraho ati: “Nta kundi aha ni ku isi, kandi isi nta gihe itabayeho ahantu hateye akaga. Ntabwo ari ikintu cya hano gusa. Iyo usubije amaso inyuma mu binyejana byashize, ubona ko isi yahoze ari ahantu hateye akaga, hateye akaga cyane, bizakomeza, niko nkeka, mu gihe runaka”.

Yabwiye abanyamakuru ko yaherekejwe akagezwa mu cyumba akoreramo ‘Oval Office’ ubwo ibi byariho biba.

Abandi bategetsi basohowe muri iki kiganiro nkuko BBC ibitangaza, barimo minisitiri ushinzwe ubukungu n’ushinzwe ingengo y’imari. Icyumba cyaberagamo icyo kiganiro cyahise gifungwa.

Ibiro ntaramakuru bya Amerika bivugwa ko umuntu warasiwe hafi aho ashobora kuba yakomeretse bikomeye cyane. Bivugwa kandi ko bari gusuzuma niba uwateye aha hantu nta kibazo cyo mu mutwe yaba afite.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga