• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
04/11/25
Ipari yakoze ku bikubo ku mukino wose ndetse n’Ibitego byamuhesheje akayabo ka 1,531,607Frws
04/11/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi Itsinda ry’Abantu 5 barimo Umugore bakekwaho ubugizi bwa nabi
04/11/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
04/11/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi

Hagiye gufatwa icyemezo cyo kuba Felicien Kabuga yashyikirizwa ubutabera mpuzamahanga

Umwanditsi
September 2, 2020

Urukiko rusesa imanza mu Bufaransa kuri uyu wa 02 Nzeri 2020 rwavuze ko tariki 30 z’uku kwezi kwa cyenda ari bwo ruzatangaza icyemezo cyarwo ku koherereza Félicien Kabuga ubucamanza mpuzamahanga nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru AFP.

Mu kwezi kwa gatandatu, urukiko rw’ubujurire rw’i Paris rwategetse ko Bwana Kabuga yohererezwa urwego rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha. Uruhande rwa Bwana Kabuga rwahise ruregera uyu mwanzuro mu rukiko rusesa imanza.

Urwo rukiko rwa nyuma mu nzego zica imanza mu Bufaransa, rusuzuma niba harakurikijwe amategeko mu guca imanza mu nkiko zaregewe mbere. Bwana Kabuga w’imyaka 87 yafatiwe i Paris mu kwezi kwa gatanu nyuma y’imyaka irenga 20 ashakishwa n’ubutabera.

Mu rukiko rw’ubujurire mu kwezi kwa gatandatu, Bwana Kabuga yavuze ko ibyaha ashinjwa ari “ibinyoma”.

Uyu munsi ku wa gatatu, uwunganira Bwana Kabuga yavuze ko umukiriya we arwaye diyabete, umuvuduko w’amaraso n’indwara ifata ubwonko yitwa leucoaraïose nk’uko AFP ibivuga.

Uyu mwunganizi nkuko BBC ibitangaza, avuga ko iyi ndwara imutera gutakaza ubushobozi bw’umubiri we n’ubwenge, bityo adakwiye “koherezwa ameze atyo muri kilometero 7,000” i Arusha muri Tanzania.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5904 Posts

Politiki

4155 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1027 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

152 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga