• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
20/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
20/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
20/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
20/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Kamonyi/Kayenzi: Kayumba Aloys n’aba Diaspora bishyuriye abaturage 1000 Mituweli

Umwanditsi
September 30, 2020

Umunyarwanda Kayumba Aloys, afatanije n’inshuti ze n’abavandimwe babana hanze y’u Rwanda( Diaspora) bavuka mu Karere ka kamonyi, bakusanije amafaranga y’u Rwada Miliyoni eshatu(3,000,000Frws), bishyurira abaturage 1000 batishoboye ubwishingizi bw’ubuzima-Mituweli. Ni igikorwa cyabaye ku gicamunsi cy’uyu wa 29 Nzeri 2020 ku biro by’Umurenge wa Kayenzi.

Kayumba Aloys, avuga ko kuva mu mwaka wa 2015 ubwo nyuma y’imyaka hafi 50 aba hanze yatangiraga kujya agaruka mu Rwanda, yiyumvisemo urukundo rumuhatira kugira icyo akorera igihugu n’abaturage by’umwuhariko b’aho avuka, I Kayenzi.

Kayumba Aloys.

Muri byinshi yumva ateganya gukora, avuga ko nyuma yo kuganira n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kayenzi, yahereye ku kwishyurira Mituweli abaturage kuko yumva ko ikibanze mu buzima ari ukuba umuntu afite amagara mazima, akabasha kwikorera no gukorera Igihugu muri rusange.

Ati“ Imyaka namaze kure, ngaruka nasanze u Rwanda rwarateye imbere ku buryo bushimishije, biranshimisha cyane nanjye numva ngomba gushyiraho umusanzu wanjye ntareba inyuma, n’urukundo nyine nari mfitiye n’aka Karere k’iwacu, urukundo rw’Igihugu rungarukamo cyane numva ngomba kubanza gufasha abantu kugira ubwishingizi bwo kwivuza kuko n’uwikorera akora afite amagara mazima ”.

Kayumba, avuga ko iki gikorwa yagikoze mu gihe cy’amezi atandatu abifashijwemo n’inshuti ndetse n’abavandimwe yegereye akabagezaho uyu mushinga bakawemera ndetse bakawugira uwabo. Avuga kandi ko ari igikorwa gikomeza, kizanakurikirwa n’indi mishanga migari yumva ateganya yaba webwite n’abandi banyarwanda baba hanze.

Akomeza asaba buri munyarwanda by’umwihariko uri hanze y’Igihugu kutitekerezaho gusa, ahubwo agatekereza ku gaciro k’Igihugu cye, kucyo yakora ngo agire umusanzu ku iterambere ry’Igihugu n’imibereho myiza y’abaturage muri rusange. Asaba kandi buri wese kudatekereza gusa kucyo Igihugu cyamukorera, ahubwo we icyo yagikorera.

Bamwe mu baturage baje bahagarariye abandi kwakira iyi nkunga izabaherekeza umwaka wose bivuza, bashima cyane ubu bugira neza. Barimo n’abavuga ko bamaze imyaka n’imyaka batagira Mituweli kuko nta bushobozi.

Mukaminega Anonsiyata, atuye mu kagari ka Mataba, avuga ko yishimiye cyane kuba agiye kwishyurirwa Mituweli kuko ngo yariho ahangayitse yibaza uko azabigenza nyuma yuko iyo yari afite nabwo abikesheje abagira neza yarangiye umwaka ushize.

Kuriwe, Mukaminega avuga ko anasanganwe uburwayi bw’ibere ku buryo kubaho nta Mituweli ari ububabare gusa. Mu byishimo byinshi ati “ Ntacyo nabona mvuga kuko ni ibyishimo gusa. Imana niyo izi aho inkuye kandi irakoze kuzana uyu mugiraneza”.

Nsanzamahoro bosco, atuye mu kagari ka Kirwa. Avuga ko yari amaze imyaka itanu nta Mituweli agira, kubaho kwe n’uburwayi ngo byari nk’ubufindo no kurindwa n’Imana. Ati“ Nabagaho mu buryo bugoye, Imana irabizi. Ibyishimo mfite ku mutima, aba bagiraneza Imana izabahe umugisha, Roho mutagatifu yabubatsemo rwose”.

Gitifu Mandera Innocent, ibumoso ashyikiriza impano y’ishimwe Kayumba Aloys.

Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa kayenzi ashima iki gikorwa Kayumba Aloys na bagenzi be baba hanze y’u Rwanda bakoze. Avuga ko nk’Abanyarwanda ariko by’umwihariko Abanyakayenzi, iyi ari inkunga ikomeye ku buzima bw’abaturage.

Gitifu Mandera, avuga ko icyo Igihugu gishyize imbere ri umuturage ku isonga, ko igihe hari ubwishingizi bw’ubuzima, haba hari icyizere cy’imibereho myiza ku muturage kuko aba adashobora guhera mu nzu mu gihe ahuye n’uburwayi, ko kandi haba hari icyizere cy’ubuzima buzima, aho gukora bishoboka, umuntu akiteza imbere we ubwe n’umuryango ndetse n’Igihugu muri rusange.

Akomeza asaba ko igikorwa nk’iki gikwiye no kubera abandi banyarwanda urugero rwo kwibuka aho bavuye, kwibuka ko atari igihugu kibafiteho inshingano gusa, ko ahubwo nabo ubwabo hari umusanzu bakigomba mu rwego rwo kubaka iterambere rishingiye ku mibereho myiza y’umuturage n’Igihugu muri rusange.

Uwagize uruhare wese muri iki gikorwa yagenewe ishimwe n’ubuyobozi bw’Umurenge.

Umurenge wa Kayenzi ni umwe muri 12 igize akarere ka kamonyi, ufite abaturage basaga ibihumbi 26, muri bo abarenga ibihumbi 6 bari bariho bataragira ubwishingizi bw’ubuzima. Gitifu Mandera avuga ko Mituweri ari ubuzima, ashima ubwitange bw’aba banyarwanda ariko agasaba abishyuriwe guharanira kwishakamo ibisubizo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga