• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
19/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
19/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
19/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

LeBron James yafashije Los Angeles Lakers kwegukana igikombe cya 17 muri NBA

Umwanditsi
October 12, 2020

Los Angeles Lakers yegukanye igikombe cya shampiyona ya Basketball ya Amerika nyuma yo gutsinda Miami Heat amanota 106-93 mu mukino wa gatandatu wa NBA Finals ibifashijwemo cyane na LeBron James. Ni igikombe cyayo cya 17, aho ihise inganya agahigo na Boston Celtics.

Lakers yaherukaga mu mikino ya nyuma mu 2010 ubwo Kobe Bryant yatwaraga igikombe cye cya gatanu. Igikombe baraye batwaye bagituye Kobe wapfiriye mu mpanuka ya kajugujugu mu kwezi kwa mbere uyu mwaka wa 2020.

Mu mukino warangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere tariki 12 Ukwakira 2020, LeBron James yatsinze amanota 28, afata imipira (rebounds) 12 anatanga imipira ivamo ibitego (assists) 10. Ni we wabaye NBA Finals MVP, iki ni igikombe cya kane cya shampiyona atwaye, mu nshuro 10 ageze ku mikino ya nyuma.

Lebron yahise aba umukinnyi wa mbere mu mateka ya NBA ubaye MVP ku mikino ya nyuma mu makipe atatu atandukanye (Lakers, Cavaliers na Heat). Michael Jordan ni we gusa ufite ‘NBA Finals MVP’ nyinshi, 6.

Miami Heat yatsinzwe yihagazeho, mu gihe kimwe ntiyari ifite abakinnyi bayo b’inkorokoro Goran Dragic na Bam Adebayo.

Jimmy Butler yayoboye bagenzi be babasha guhangana na Lakers y’ibihanganye nka LeBron na Anthony Davis bagera ku mikino wa gatandatu, muri irindwi bakina batanguranwa gutsinda ine. Umukino wa gatandatu watumye Lakers itsinda ine naho Heat ibiri.

Jimmy Butler wageze muri Heat mu kwezi kwa karindwi 2019 avuye muri Philadelphia 76ers, yabaye umukinnyi wa mbere mu mateka ya NBA Finals utsinze amanota 35 akanakora ‘triple-doubles’ mu mikino ya nyuma. Mu mukino wa 3 yatsinze amanota 40, mu mukino wa 5 yatsinze 35.

Mu mukino warangiye wa 6, nubwo Adebayo na Dragic bari bagarutse, Miami Heat byabonekaga ko inaniwe cyane, Butler yatsinze amanota 12 gusa, Adebayo yatsinze 25.

Ku kibuga, LeBron yagize ati: “Turashaka gusa icyubahiro. Rob ‘general manager’ wa Lakers) arashaka icyubahiro. Umutoza (Frank) Vogel arashaka icyubahiro. Ikipe yacu irashaka icyubahiro. Nanjye ubwanjye ndashaka icyo cyubahiro”.

Mu buryo budasanzwe, nkuko BBC ibitangaza, iyi shampiyona ishojwe ikinirwa mu nzu y’imikino yateguwe i Orlando muri Florida kubera icyorezo cya coronavirus n’imyigaragambyo yari yugarije imijyi myinshi muri Amerika.

Mu gihe agejeje ikipe ye kuri iki gikombe, LeBron ni umwe mu bakinnyi ubu bavuga rikumvwa cyane, cyane ku bigendanye n’inkubiri yo kurwanya ivanguramoko.
Kugeza ubu, ntibizwi igihe umwaka w’imikino mushya wa NBA uzatangirira, Adam Silver ukuriye NBA yatangaje ko “akeka cyane” ko utazatangira mbere y’ukwezi kwa mbere 2021.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga