• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
23/05/25
Kamonyi-Mukunguri: Ubuhinzi bw’Umuceri bwafashije Abahinzi na Koperative kwishakamo ibisubizo
23/05/25
Kamonyi-Mugina: Urubyiruko rw’Abakorerabushake(Youth Volunteers) biyemeje kubakira uwarokotse Jenoside utishoboye
23/05/25
Kamonyi-Musambira: Imiryango 33 irimo 10 yabanaga mu makimbirane yasezeranijwe ihitira Mukikiziya
23/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye
23/05/25
Kamonyi-Mukunguri: Ubuhinzi bw’Umuceri bwafashije Abahinzi na Koperative kwishakamo ibisubizo
23/05/25
Kamonyi-Mugina: Urubyiruko rw’Abakorerabushake(Youth Volunteers) biyemeje kubakira uwarokotse Jenoside utishoboye
23/05/25
Kamonyi-Musambira: Imiryango 33 irimo 10 yabanaga mu makimbirane yasezeranijwe ihitira Mukikiziya
23/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye

Kamonyi/Runda: Hamenwe ibinyobwa n’ibiribwa bitujuje ubuziranenge byafatiwe mu maduka

Umwanditsi
October 27, 2020

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB ku bufatanye na Polisi y’Igihugu ikorera mu Karere ka Kamonyi, ku mugoroba wo kuri uyu mbere tariki 26 Ukwakira 2020, bamennye ibinyobwa n’ibiribwa byari byararengeje igihe. Ibi bicuruzwa byafatiwe mu bugenzuzi bwakozwe n’izi nzego z’umutekano muri Kamena 2020 kuri santeri z’ubucuruzi za Ruyenzi mu Murenge wa Runda ndetse no kuri santeri y’ubucuruzi ya Musambira.

Ibi binyobwa n’ibiribwa byamenywe mu kimpoteri cyubatse ku Ruyenzi mu Mudugudu wa Rugazi; ni amakarito 19 yarimo uducupa 471 twa divayi bita “honey drink” bakunze kwita ngo ni icyayi gikonje, udupaki 6 twa marigarine (blue band) ndetse n’amacupa 7 y’inzoga za wine ibyo byose bikaba byarasanzwe mu maduka byararengeje igihe.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kamonyi CIP Aloys BUGINGO, avuga ko ibinyobwa n’ibicuruzwa byarengeje igihe ubundi biba bigomba kuva mu iduka, kuko bigira ingaruka ku buzima bw’umuntu. Yasobanuye ko Polisi ku bufatanye na RIB bazakomeza gukora ubugenzuzi kugira ngo hatahurwe abantu bakora ibyaha nk’ibi.

Umuyobozi wa Polisi yakanguriye abitariye iki gikorwa kujya bashishoza igihe bagiye kugura ibinyobwa cyangwa ibiribwa, bakita cyane ku kureba igihe byakorewe ndetse n’igihe biteganyijwe ko bizarangirira, bashidikanya bakiyambaza ubuyobozi buri hafi.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere bwari bwitabiriye iyi gahunda, nabo bavuga ko byaba ibiyobyabwenge, inzoga z’inkorano cyangwa se ibiribwa n’ibinyobwa byarenge igihe, byangiza umubiri w’umuntu.

TUYIZERE Thaddee, Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka KAMONYI, yongeraho ko nk’ubuyobozi batakwihanganira ko abaturage bakomeza kugura ibiribwa cyangwa ibicuruzwa byarengeje igihe, ngo niyo mpamvu buri gihe ku bufatanye n’inzego z’umutekano bakora ubugenzuzi kandi abafatiwe muri ibi bikorwa byangiza abandi bakabihanirwa.

Abaturage bafatanije n’ubuyobozi muri iki gikorwa.

Meya Tuyizere yagize ati” Turasaba buri muturage kuba ijisho rya mugenzi we, mukirinda guhishira ababa bacuruza cyangwa bakwirakwiza ibiyobyabwenge. Birashoboka ko haba hari n’abafite amakuru y’abantu bafite ibicuruzwa byasaziye mu maduka bikaba bikiri kugurishwa; abo bose mujye mumenyesha inzego zibishinzwe zikore akazi kazo”.

Iki gikorwa cyakorewe imbere y’abaturage bari bitabiriye mu rwego rwo gufatanya n’ubuyobozi kumena izi nzoga zarengeje igihe cyo kunyobwa. Uwitwa NSEKANABO umwe mu bitabiriye yagize ati” inzego z’ubuyobozi turazishimira kuko zihora zitekereza ku buzima bwacu. Natwe abaturage twiteguye gufatanya tugakumira icyo aricyo cyose cyakwangiza ubuzima by’umwihariko tugatanga amakuru kubo dukeka baba bakwirarakwiza ibyo biyobyabwenge cyangwa se abacuruza ibiribwa n’ibinyobwa kandi bazi ko byarengeje igihe kuko dusobanukiwe ingaruka zabyo ku buzima”.

Nyuma yo kumena ibiyobyabwenge n’ibiribwa byarangije igihe, abaturage bahawe ubutumwa.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5800 Posts

Politiki

4051 Posts

Ubuhinzi

146 Posts

Ubukungu

993 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga