• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/09/25
Kamonyi: Gahunda y’Intore mu biruhuko yarinze abana Ubuzererezi, Ihohoterwa…-Visi Meya Uwiringira
01/09/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
01/09/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
01/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira

Abantu barenga 3000 mu Burusiya bahagaritswe bazira gukora imyigaragambyo ishyigikiye Navalny

Umwanditsi
January 24, 2021

Polisi y’Igihugu cy’Uburusiya yahagaritse abantu barenga 3000 mu gihe barimo bararwanya imyigaragambyo yo gushigikira umunyaporitike atavuga rumwe n’ubutegetsi, Alexei Navalny, nk’uko bivugwa n’abagenzuzi.

Abantu ibihumbi n’ibihumbi birengagije igiporisi cyari gihagaze bwuma, kiteguye guhagarika imyigaragambyo, bihereza imihanda bakora imyigaragambyo yo kwamagana Perezida Vladimir Putin.

Ku murwa mukuru Moscou, porisi ishinzwe kurwanya no guhosha imyigaragambyo yerekanwe irimo gukubita no gutatanya abari mu myugaragambyo.

Navalny, umunyaporitike unenga cyane Perezida Putin, yahamagariye imyigaragambyo amaze guhagarikwa kuri iki cyumweru gishize. Yahagaritswe atahutse i Moscou avuye i Berlin mu Budage aho yari amaze igihe kirekire avurirwa nyuma y’aho aherewe uburozi mu Burusiya mu kwezi kwa munani k’umwaka ushize.

Ubwo yari acyururika indege ageze ku kibuga, yahise afatwa ajyanwa gufungwa ashinjwa ko yarenze ku mategeko ajyanye no kurekurwa by’agateganyo. Avuga ko ari ibihimbano by’ubutegetsi bushaka kumucecekesha.

OVD Info, ishyirahamwe ryigenga rikurikiranira hafi ibijyanye n’imyigaragambyo, rivuga ko abantu hafi 3100 ari bo bahagaritswe, abarenga 1200 bakaba bahagaritswe i Moscou. Ibiro by’umukuru w’igihugu, Kremlin, ntacyo biratangaza.

Umwe mu bari mu myigaragambyo yagize ati “’Ndambiwe no gukomeza ndi mu bwoba”. Iyi myigaragambyo itari yemewe yabaye mu mijyi hafi 100 mu Burusiya bwose. Abari bayirimo kuva ku banyeshuribakiri bato kugera ku bakuze basaba ko Navalny arekurwa.

Abashyika 40.000 bagiye muri iyo myigaragambyo hagati muri Moscou, imibare itangazwa n’ibiro ntaramakuru bya Reuters. Ariko Minisitiri w’umutekano mu gihugu avuga ko ari 4000 gusa.

Abasesenguzi nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitanggaza, bavuga ko imibare y’abitabiriye iyi myigaragambyo mu gihugu cyose itigeze ibaho, mu gihe iyabereye ku murwa mukuru ari yo ikaze mu gihe cy’imyaka hafi icumi ishize.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5853 Posts

Politiki

4104 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

82 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga