• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Coronavirus: Abacuruzi b’inzoga muri Afurika y’epfo bakomorewe

Umwanditsi
February 2, 2021

Umukuru w’Igihugu cya Afrika y’Epfo, Cyril Rmaphosa yakuyeho ingingo zari zarafashwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, harimo no kuvanaho ingingo yabuza kugurisha inzoga abantu banywa bicaye hamwe.

Ahantu hatandukanye hafatirwa cyangwa se hacururizwa inzoga ku nkengero z’inyanja (plages) hazafungurwa, no guhurira mu masengesho biremewe ariko ku rugero rw’imibare yagenwe mu buryo bwo kwirinda icyorezo.

Ibi byatangajwe ubwo Perezida Ramaphosa yatangazaga ugushyika kw’inkingo za mbere za Covid-19, Miliyoni z’inkingo za Astra-Zeneca-nk’amahirwe yo guhagarika icyorezo cya Covid-19 cyari kibarembeje.

Afurika y’Epfo nicyo gihugu gifite abanduye n’abamaze kwicwa na Covid-19 benshi kurusha ibindi bihugu muri Afrika. Abarenga Miliyoni 1.4 bamaze kwandura iki cyorezo kuva wadutse, abashyika 44.164 nabo bamaze gupfa nkuko imibare ya kaminuza ya Hopkins ibigaragaza.

Ibihugu byinshi byabujije ingendo z’abavuye muri Afrika y’Epfo mu rwego rwo guhagarika ikwirakwira ry’ubwoko bushya bwa Virus ya Covid-19 yandukira cyane 501Y.V2, byibazwa ko yatangiriye muri Afurika y’epfo kandi bikekwa ko yaba ifite ubukana ku nkingo zimaze kuboneka.

Ingingo zorohejwe gute?

Igihugu kizaguma mu cyitwa urugero rwa gatatu rwa ”guma mu rugo”, ariko hari ingingo zariho zizavanwaho. Ubu abagurisha inzoga basubiye kwemerwa gucuruza hagati ya saa yine za mugitondo na saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuva ku wa mbere gushyika ku wa kane, utubari dufite impushya natwo dushobora gufungura kuva saa yine z’igitondo gushyika saa yine z’ijoro.

Amasaha y’umukwabu (couvre-feu) nkuko BBC ibitangaza, ubu ni kuva saa tanu z’ijoro kugera saa kumi za mugitondo. AbanyaAfrika y’Epfo bamaze gufatirwa ingingo yo kubuza inzoga inshuro eshatu kuva Coronavirus yadutse muri iki gihugu mu kwezi kwa gatatu, ubwa nyuma ingingo yafashwe hari kuva itariki 28 ukwezi kwa 12 umwaka ushize.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga