• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
19/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
19/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
19/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Afurika y’Epfo: Hari abantu 15 bakurikiranwe ho kugira uburiganya mu ishyingurwa rya Nelson Mandera

Umwanditsi
February 13, 2021

Abantu 15 bo muri Afurika y’epfo barezwe ibyaha byo gukora uburiganya bijyanye n’umuhango wo gushyingura uwahoze ari Perezida Nelson Mandela, mu mwaka wa 2013.

Mubakurikiranwe, barimo abayoboke bakomeye b’ishyaka riri ku butegetsi rya African National Congress (ANC) bo mu ntara ya Eastern Cape. Nta cyo bavuze ku byo baregwa.

Abashinjacyaha babashinja ruswa n’uburiganya bifite agaciro kagera hafi ku madolari y’Amerika 700,000 (agera ku 686,000,000Frw).

Mandela ni we wabaye Perezida wa mbere w’umwirabura w’Afurika y’epfo nyuma y’irangira ry’ubutegetsi bw’ivanguramoko bwa apartheid mu 1994.

Mu mwaka wa 2014 ni bwo ibyo birego byatangajwe bwa mbere, hashize amezi Mandela ashyinguye i Qunu mu ntara ya Eastern Cape mu kwezi kwa cumi na kabiri mu 2013.

Umuhango wo kumushyingura witabiriwe n’abakuru b’ibihugu baturutse mu bice bitandukanye by’isi.

Abaregwa barimo Sindiswa Gomba, Minisitiri w’ubuzima w’intara ya Eastern Cape, bamwe mu banyemari ndetse n’abadepite bamwe bo mu ishyaka ANC.

Barimo Pumlani Mkolo uhagarariye iryo shyaka muri ako karere, Zukiswa Ncitha wahoze ayobora umujyi wa Buffalo ndetse na Luleka Simon-Ndzele, umukuru w’inteko yo muri ako karere.

Abashinjacyaha babarega uburiganya mu byo bavuze bijyanye no gutwara abitabiriye umuhango wo gushyingura Mandela n’ahantu hifashishijwe mu kumwibuka ho mu mujyi wa East London wo muri iyo ntara.

Bemerewe kuba barekuwe by’agateganyo. BBC dukesha iyi nkuru, itangaza ko abaregwa byitezwe ko bitaba urukiko ku itariki ya 5 y’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka wa 2021.

Amagambo ya Sipho Ngwema, umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’Afurika y’epfo, yasubiwemo n’urubuga rw’amakuru EWN rwo muri icyo gihugu agira ati: “Iki kibazo cyongeye kwitabwaho nyuma yuko mu 2019 gikuweho mu rwego rwo gutuma iperereza rikorwa neza no kongeraho ibindi birego”.

Munyaneza Theogene intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga