• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
20/10/25
Kamonyi-Rugalika: Gitifu Nkurunziza yagarutse ku gaciro no gukomera k’Umugore, abaha umukoro
20/10/25
Kamonyi-Rugalika/Ruramba: Ihaniro(Igikari cy’Umubyeyi) ryashyize Abagore ku murongo
20/10/25
Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET
20/10/25
Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye

Tanzania: Perezida Magufuri yavuye ku izima yemera ko Coronavirus iri mu gihugu

Umwanditsi
February 22, 2021

Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania yavuze ko Leta akuriye nta muntu yabujije kwambara agapfukamunwa. Ni nyuma y’amasengesho y’iminsi 3 basabaga Imana kubakiza iki cyorezo kitemerwaga ko kiri mu gihugu.

Yabivugiye mu kiliziya kuri iki cyumweru mu murwa mukuru w’ubucuruzi Dar es Salaam, aho yagiriye abantu inama yo kwambara udupfukamunwa dukorerwa mu gihugu kuko ari twiza kurusha utuva hanze.

Ibi yavuze byumvikanye nko guhindura imvugo kwa Leta ye ku cyorezo cya coronavirus muri Tanzania.

Abwira abaje gusenga, Magufuli yabasabye gukomeza gufata ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 nk’uko umunyamakuru wa BBC i Dar es Salaam abivuga.

Yabashishikarije kandi gukomeza gukoresha uburyo gakondo bwo kwirinda no kwivura nko kwiyuka ibimera (steaming).

Hashize iminsi muri Tanzania havugwa impfu z’abantu barimo n’abari hafi ya Magufuli ubwe, gusa ntibyemejwe ku mugaragaro ko bishwe na Covid-19.

Mu kwezi gushize, kiliziya yavuze ko misa z’abapfuye ziyongereye muri icyo gihe, gusa ntiyavuze impamvu yabyo.

Hagati aho, ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi, OMS/WHO, ryasabye Leta ya Tanzania gushishikariza abantu kwirinda Covid-19 no kwitegura kubakingira.

Mu butumwa yatanze mu cyumweru gishize, umukuru wa OMS Tedros Adhanom yagaragaje impungenge z’uko hari abatanzania bajya mu bihugu bituranyi n’ahandi bakabasangamo Covid-19.

Kuri iki cyumweru nkuko BBC ikomeza ibivuga, wari umunsi wa nyuma w’amasengesho no kwiyiriza byasabwe na Perezida Magufuli ngo Imana ibakize Covid-19.

Hagati mu mwaka ushize, nabwo Magufuli yasabye iminsi itatu y’amasengesho mu gihugu, nyuma yayo gato avuga ko coronavirus yashize muri iki gihugu.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5892 Posts

Politiki

4143 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1021 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

148 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga