• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
18/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
18/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
18/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Kamonyi/Covid-19: Ishusho y’umunsi wa mbere w’urukingo ku bayobozi n’abandi bahereweho

Umwanditsi
March 6, 2021

Kuva ku i saa moya z’igitondo cyo kuri uyu wa 05 Werurwe 2021, mu bigo nderabuzima bibarizwa mu karere ka Kamonyi ndetse n’Ibitaro bya Remera-Rukoma hatanzwe urukingo rwa Coronavirus. Abagize Nyobozi y’Akarere bari mubabimburiye abandi banatinyura abaturage kwikingiza. Nyuma yo gufata urukingo buri umwe mu bayobozi yahise ajya gukurikirana uko igikorwa kiri kugenda hirya no hino.(amafoto)

Mu ikurikirana ry’itangizwa ry’iki gikorwa cy’ikingira ku nshuro ya mbere, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yanyuze ku kigo nderabuzima cya Gihara kiri mu murenge wa Runda, areba itangizwa ry’ikingira, akomereza mu bindi bice by’uturere tw’iyi Ntara.

Tuyizere Thaddee, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, aha yari mu Kabuga ka Ngamba aganira n’abaje kwikingiza. Abasaba kutirara ngo badohoke ku ngamba zo kwirinda zisanzwe.

Tuyizere Thaddee, Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kamonyi n’abo bafatanije kuyobora, bafatiye urukingo mu kigo nderabuzima cya Kamonyi. Mu butumwa yatanze, Meya Tuyizere yasabye abaturage kutagira ubwoba bw’urukingo kuko atari ubwa mbere bakingirwa nubwo uru ari ku nshuro ya mbere bagiye kuruhabwa. Yabasabye kwirinda ibihuha bya bamwe bagenda babeshya ibyo bishakiye bayobya amakuru. Aho yanyuze hose kandi yibukije ko gufata uru rukingo bidasimbura ingambazisanzwe zo kwirinda Covid-19.

Aha ni ku kigo nderabuzima cya Kamonyi, uwakingirwaga yabanzaga kunyura aha akuzuza ibisabwa.

Meya Tuyizere, avuga ko igikorwa cy’itangwa ry’uru rukingo kibaye ku nshuro ya mbere, abaturage bikaba bigaragara ko hirya no hino mu bigo nderabuzima aho bafatira urukingo bakitabiriye neza. Avuga ko iki gikorwa cyo gutanga Doze ya mbere y’uru rukingo kubahereweho kirangira kuri uyu wa Gatandatu. Akarere ka Kamonyi ku ikubitiro kahawe inkingo z’abaturage basaga ibihumbi bitanu.

Prisca Uwamahoro, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage.
Gitifu w’Akarere, Bahizi Emmanuel.
Rugwizangoga Eric, Umunyakamonyi akaba na Rwiyemezamirimo.
Aha ni kukigo Nderabuzima cya Gihara, aba ni abarimo kuzuza ibisabwa ngo bakingirwe.
Gihara, abayobozi b’inzego z’ibanze barareba kuma Lisiti bahamagara buri wese wanditse ngo aze akingirwe.
Ncogoza, Umwe mu bakuze ahabwa urukingo, i Gihara.
Umwe mu bajyanama b’ubuzima, i Runda.
Kubwimana, Gitifu w’Akagari ka Ruyenzi.
Urubyiruko rw’Abakorerabushaka( youth volunteers) mu gufasha abakingirwa.
Tuyizere Thaddee, umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga