• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
18/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
18/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
18/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Abo mu muryango wa Felicien Kabuga baravuga ko yafashwe bugwate n’umwunganizi we

Umwanditsi
April 5, 2021

Abana ba Félicien Kabuga ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bavuga ko “bacitse intege cyane” kubera ubuzima bw’umubyeyi wabo bukomeje kumera nabi no kudahabwa amakuru n’umwunganizi we Emmanuel Altit washyizweho n’urukiko.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohowe mu izina ry’umuryango n’umuhungu we Donatien Nshimyumuremyi, bavuga ko bari basabye urukiko ko Bwana Altit akurwaho kubera ko yanze kubaha amakuru ajyanye na Kabuga n’uburyo ateganya gukoresha mu kumwunganira.

Bwana Altit avuga ko abona Kabuga wenyine ari we wamuha amabwiriza, kandi gusangira amakuru n’abo mu muryango we “binyuranyije n’amabwiriza y’ibanga” ry’umwuga, nk’uko bivugwa n’inyandiko y’urukiko.

Mu cyumweru gishize, urukiko rw’urwego rwa ONU/UN (UNIRMCT) rwasigaye ruca imanza zitarangijwe n’urukiko rwa Arusha rwategetse ko Altit akomeza kuba uwunganira Félicien Kabuga, mu gihe uyu yari yasabye kuva muri uru rubanza.

Bwana Altit yabwiye BBC Gahuzamiryango dukesha iyi nkuru ko”ntacyo yavuga” kuri icyo cyemezo cy’urukiko.

Mu mpera z’ukwezi kwa mbere, Bwana Altit yandikiye urwo rukiko asaba kwishyurwa akava muri uru rubanza kubera kutumvikana n’uwo yunganira n’umuryango we, nk’uko biri mu nyandiko ya UNIRMCT.

Altit yunganira Kabuga kuva mu mwaka ushize nyuma y’uko afatiwe mu Bufaransa akagezwa imbere y’inkiko zaho maze akoherezwa i La Haye mu Buholandi ku ishami ry’urukiko mpuzamahaga rwa Arusha.

Ni iki nyirizina kiri mu itangazo?

Itangazo risubiramo amagambo ya Donatien Nshimyumuremyi, umuhungu mukuru wa Kabuga, agira ati: “Ubuzima bwa papa wacu bwakomeje kumera nabi kuva yagera i La Haye [The Hague] kandi umwunganizi we Emmanuel Altit ntabwo aravugana na papa wacu cyangwa abana be mu gihe kirenga amezi abiri, ndetse na nyuma yuko [papa wacu] akoze impanuka aho afungiye akaza kubagwa bikomeye”.

Akomeza ati”Turumva papa wacu arimo gufatwa bugwate n’umwunganizi we, wanga kuvugana na we cyangwa umuryango we kandi akaba atari kumwunganira uko bikwiye”.

Nta cyo Bwana Altit yari yatangaza ku mugaragaro kuri ibi bishya bivugwa n’abana ba Kabuga.

Abana ba Kabuga bavuga ko bagishije inama abanyamategeko mpuzamahanga bo mu manza mpanabyaha bakababwira ko ari ibintu bishoboka ko byumvikanyweho na Kabuga n’urugereko rumuburanisha, umwunganizi we yajya abaha amakuru ku buzima bwe, n’icyo ari kubikoraho.

Bavuga ko aribo b’ibanze bitaye kuri se “mu myaka ya vuba aha ishize kandi ni ibintu byatubabaje cyane gukumirwa n’umuntu ufatwa nk’ukwiye kuba aharanira inyungu za papa wacu mu buryo bushoboka bwose”.

Bavuga ko bahangayikishijwe no kuba se amaze ukwezi kurenga ari mu bitaro i La Haye, kandi “afite intege nke cyane ari no mu rujijo kuburyo inama iheruka n’umucamanza yabaye gusa mu buryo bw’inyandiko kuko atashoboraga kwitabira”.

Bati: “Ibyo bivuze ko, kuba umwunganizi amaze igihe kirekire ataramubona, papa wacu yahejwe burundu mu rubanza rufata icyemezo cyagira ingaruka ku buzima bwe. Dufite ubwoba ko umwunganizi arimo gukorana n’abategetsi ngo baburanishe papa wacu hatitawe ku buzima bwe bwo ku mubiri no mu mutwe kandi ko uburenganzira bwa papa wacu n’ubwacu burimo guhonyorwa”.

Basaba ko urubanza rwa Kabuga ruburanishwa “mu mucyo kurushaho” kandi akemererwa kubona “umwunganizi yizeye kandi natwe tuzi neza ko azaharanira inyungu ze uko bishoboka kose”.

Kabuga w’imyaka 85, nk’uko byavuzwe mu rukiko, yafatiwe mu Bufaransa mu kwezi kwa gatanu nyuma y’imyaka irenga 20 yihisha ubucamanza mpuzamahanga. Mu kwezi kwa 11/2020 yasomewe ibyaha bya jenoside, ahawe umwanya Me Altit wari umwunganiye yagize ati: “…ndasaba ko mwemera ko nta cyo avuga ariko binavuze ko atanemera ibyo aregwa”.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga