• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Kamonyi: Abanyeshuri 800 baganirijwe na Polisi ku ihohoterwa rikorerwa Abana

Umwanditsi
June 6, 2016

Abanyeshuri bo mu ishuri ryisumbuye rya Ruyenzi, bakanguriwe uruhare rwabo mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana.

Mu mpera z’iki cyumweru, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kamonyi yaganirije abanyeshuri bagera kuri 800 biga mu ishuri ryisumbuye rya Ruyenzi (ES Ruyenzi), aba banyeshuri, bakanguriwe ndetse bibutswa uruhare rw’abo mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana.

Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’iby’abaturage mu karere ka Kamonyi Inspector of Police (IP) Athanase Niyonagira, yabwiye abo banyeshuri ko umuntu wese utarageza ku myaka 18 aba yitwa umwana, ko kandi aba afite uburenganzira bw’ibanze atagomba kuvutswa.

IP Niyonagira yagize ati:”Umuntu wese utarengeje imyaka 18 y’amavuko yitwa umwana. Mu burenganzira bwe harimo ubwo kubaho, kwandikishwa avutse kandi bigakorwa ku gihe, kumenya ababyeyi be, kwiga, kuvuzwa, kurindwa ivangurwa, gushimutwa no gucuruzwa, kuruhuka, kwidagadura n’ibindi”.

IP Niyonagira, yakomeje ababwira ko abenshi muri bo bari muri icyo kigero bagomba guharanira ubwo burenganzira bwabo ariko badasuzuguye ababyeyi babo n’ababarera, yababwiye kandi kugira uruhare mu kwirinda no kurwanya ihohoterwa rishobora kubakorerwa kuko rikorerwa ahantu hatandukanye haba mu ngo, mu mashuri no mu kazi.

IP Niyonagira, yababwiye ko uruhare rwabo mu kurwanya ihohoterwa ribakorerwa ari ngombwa, yabibukije ndetse abakangurira kujya batanga amakuru y’ababahoza ku nkeke, ababaha ibihano bikomeye, abatuma bata amashuri, abatabaha ibyangombwa bisabwa n’ishuri, ababakoresha imirimo ivunanye n’ibindi.

IP Niyonagira, yakanguriye kandi aba banyeshuri kwirinda imyitwarire mibi, kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge, n’icuruzwa ry’abantu.

Murekatete Goretti ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Kamonyi wari uri muri ibyo biganiro, yasabye abanyeshuri gukurikiza inama bagirwa na Polisi y’u Rwanda, ababwira ko bagomba kwirinda impano bahabwa n’abantu batazi neza cyangwa batari abo mu miryango yabo, kuko baba bafiteho indi migambi.

Murekatete yagize ati:”Mujye mushishoza mbere yo kwakira impano muhabwa, kuko burya zose siko aba ari nziza. Hari abazibaha bagambiriye kubiyegereza ngo ejo bazabashore mu ngeso mbi z’ubusambanyi, kandi ibi ntibireba abakobwa gusa kuko n’abahungu bashorwa muri izo ngeso”.

Murekatete, yasabye aba banyeshuri guharanira uburenganzira bwabo bakirinda guceceka igihe bahohotewe kuko iyo bacecetse bigira ingaruka kuko bituma ibimenyetso bibura uwabikoze ntafatwe.

Nyuma y’ibiganiro, umwe mu banyeshuri witwa Nishimwe Ukundwe Rosine wiga mu mwaka wa 3 w’icyiciro rusange, yashimiye Polisi ku bukangurambaga ibahaye, akaba yaragize ati:”Uku kudukangurira uruhare rwacu mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa bamwe muri bagenzi bacu ni ingirakamaro. Twungutse ubumenyi bwinshi, ubu tugiye kujya twima amtwi abashaka kudushukisha impano zidafite icyo zizatugezaho kuko baba bashaka kudushora mu ngeso mbi”.

Iyi nkuru tuyikesha Polisi y’u Rwanda.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga