• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
20/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
20/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
20/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
20/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Ruhango: Bateguye gushyingura umuntu ufungiye muri gereza ya Muhanga akiri muzima

Umwanditsi
August 6, 2021

Umuturage Ngendahayo Simiyoni wo mu murenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango kuri uyu wa 04 Kanama 2021, yateguriwe imihango yo kumushyingura nyuma y’ihererekanywa ry’amakuru atari yo yavugaga ko yapfuye. Ab’umuryango we bagurishije inyana ikuwe ku yayo ngo babone amafaranga yo gukoresha. Abo muri uyu muryango w’uyu mugabo uzwi ku izina rya Ngunda, bavuga ko aya makuru y’ibihuha bayumvanye abantu bavugaga ko bayumvise kuri Radio.

Umugore w’uyu mugabo utuye mu mudugudu wa Kasemahundo, Akagari ka  Bunyogombe, Umurenge wa Ruhango avuga ko umugabo we amaze amezi 10 afungiye muri gereza ya Muhanga. Gusa uyu mugore ntabasha kwemeza neza uwazanye amakuru yuko umugabo we yapfuye. Ubwo ngo bari bamaze kubwirwa aya makuru bashatse amafaranga yo kugura isanduku yo kumushyinguramo ndetse banashaka imodoka igomba kujya kuzana umurambo we i Muhanga.

Yagize ati” Umugabo wanjye amaze amezi 10 afungiye i Muhanga, twumvise amakuru yuko yapfuye maze natwe dutangira gushaka amafaranga yo kuguramo isanduku yo kumushyinguramo tugurisha inyana tuyivanye kuyayo ndetse no gushaka imodoka yo kujya kumuzana kuri gereza ya Muhanga”.

Uwitwa Nzabandora Vianney nkuko TV1 dukesha iyi nkuru ibivuga, abaturage bavuga ko ariwe wa mbere bumvanye amakuru ko Ngunda yapfuye. Uyu ni n’umuvandimwe w’uyu Ngunda, aho nawe avuga ko yabibwiwe n’abandi ndetse yaguma kubikurikirana agasanga nabo babibwiwe ngo n’umugabo wigenderaga batazi neza ngo ababwira ko yabyumvise kuri radio.

Yagize ati” Nanjye nabibwiwe n’abandi bambwira ko Ngunda yapfuye, ariko nkomeje kubikurikirana nsanga nabo bavuga ko babyumvanye umugabo batazi wigenderaga ariko nawe yabyumvise kuri radio”.

Gusa aya makuru avuga ko Ngunda yapfuye yagiye ahererekanywa n’abamuzi ndetse na telefoni zigenda zicicikana kugeza n’aho abaturanyi batangira kwegera umuryango we harimo n’abaturutse i Kigali.

Umuvugizi w’Urwego rushinzwe Imfungwa n’abagororwa mu Rwanda(RCS),SSP Pelly Uwera Gakwaya ku butumwa bugufi yavuze ko uyu mugabo Ngendahayo Simiyoni uzwi ku izina rya Ngunda afungungiye muri Gereza ya Muhanga ko kandi ari muzima nta kindi kibazo afite.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga