• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
19/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
19/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
19/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Abantu batari bake muri Sierra Leone bapfuye bazize iturika ry’imodoka itwara ibikomoka kuri Peterori

Umwanditsi
November 6, 2021

Abantu batari bake baraye bapfuye, abandi barakomereka igihe ikimodoka gitwara ibitoro/ibikomoka kuri Peterori cyaturikaga ku murwa mukuru wa Sierra Leone, Freetown.

Ibi byago by’iyi mpanuka, byabaye igihe iyi kamyo ipima metero 12 yagonganaga n’iyindi modoka ku mahuriro y’imihanda, hasanzwe hari abantu benshi. Amashussho yerekanwa n’ibinyamakuru byo muri icyo gihugu yerekana imirambo y’abantu bahiye bagakongoka mu mihanda ikikije iki kimodoka.

Umukuru w’icyo Gihugu, Julius Maada Bio avuga ko yababajwe cyane n’umuriro uteye ubwoba hamwe n’abantu bahasize ubuzima mu buryo bubabaje cyane. Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Twitter, avuga ko Leta ye “izakora uko ishoboye kose kugira ngo ishyigikire imiryango yahuye n’ibyago“.

Umukuru w’umujyi wa Freetown, Yvonne Aki-Sawyerr nkuko BBC ibitangza, avuga ko yabonye amashusho “ateye ubwoba cyane” ariko ko ibyangiritse gushyika ubu bitaramenyekana neza.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Facebook, avuga ko hari “ibihuha bivuga ko abarenga 100 ari bo bapfuye“, ariko gushyika ubu ubutegetsi ntiburatanga imibare ndakuka y’abahasize ubuzima. Uyoboye uburuhukiro bwa Leta, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko bamaze kwakira abapfuye 91.

Iyi mpanuka ivugwa ko yabaye nijoro kuri uyu wa gatanu nk’I saa yine z’ijoro mu masaha mpuzamahanga (I saa sita z’ijoro ku masaha yo mu Burundi no mu Rwanda).

Ikinyamakuru kimwe kivuga ko imodoka itwara abantu (bus) yari yuzuye yahiye igatokombera, mu gihe amaduka n’ibibanza bicururizwamo mu isoko ryegereye umuhanda aho iyo mpanuka yabereye byafashwe n’umuriro igihe ibitoro/ibikomoka kuri Peterori byamenekaga bigakwira mu mihanda.

Brima Bureh Sesay, umukuru w’ishami rishinzwe kurwanya ibiza muri Sierra Leone, yabwiye ibinyamakuru byo muri icyo gihugu ko ibyabaye ari ” ibyago biteye ubwoba…biteye ubwoba”.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga