• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/09/25
Kamonyi: Gahunda y’Intore mu biruhuko yarinze abana Ubuzererezi, Ihohoterwa…-Visi Meya Uwiringira
01/09/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
01/09/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
01/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira

DR Congo: Urukiko rwavuze ko nta bubasha rufite bwo kuburanisha uwahoze ari Minisitiri w’Intebe

Umwanditsi
November 16, 2021

Urukiko rurinda iremezo ry’itegekonshinga rwo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo rwatangaje ko rusanga nta bubasha rufite bwo kuburanisha uwahoze ari Minisitiri w’intebe Augustin Matata Ponyo.

Uyu wahoze ari Minisitiri w’intebe, Matata Ponyo hamwe n’abandi bagabo babiri, bashinjwa kunyereza miliyoni 205 z’amadolari y’Amerika (miliyari 206 mu mafaranga y’u Rwanda) yari agenewe umushinga w’ubuhinzi.

Urukiko rwavuze ko rushobora kuburanisha gusa ba minisitiri w’intebe bakiri ku butegetsi, atari abahoze ari ba minisitiri w’intebe.

Umushinjacyaha yari yashinje Bwana Matata kugira uruhare kubera ko yari azi ibyo kunyereza ayo mafaranga yo mu mushinga w’ubuhinzi butunganya umusaruro wa Bukanga Lonzo.

Bwana Matata, ahakana avuga ko nta kibi yakoze, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Reuters. Urubanza rwatangiye mu kwezi kwa cumi mu 2020, ariko nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza habayeho iburanisha kabiri gusa, mbere y’iki cyemezo cy’urukiko cyo kuri uyu wa mbere.

Mu kwezi kwa karindwi, ibura ry’ibimenyetso ryatumye uru rukiko ruba runahagaritse kuburanisha Bwana Matata ku bivugwa ko yagize uruhare mu kunyereza arenga miliyoni 110 z’amadolari y’Amerika (arenga miliyari 110 na miliyoni 550 mu mafaranga y’u Rwanda) yarishywe abantu ba baringa (batabaho), bagizweho ingaruka na gahunda ya Leta yo kwigarurira za kompanyi n’inganda mu 1973.

Icyemezo cy’urukiko cyo kuri uyu wa mbere gisobanuye ko ubu Bwana Matata ashobora kwizera gusubira mu mwanya we nka senateri mu nteko ishingamategeko.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5853 Posts

Politiki

4104 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

82 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga