• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
17/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
17/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
17/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Kamonyi/Nyarubaka: Arasaba guhabwa ubutabera nyuma yo gukubitishwa imbunda akangizwa isura

Umwanditsi
February 3, 2022

Ntakirutimana Viateur, utuye mu murenge wa Nyarubaka, Akagali ka Kigusa, Umudugudu wa Gaserege ho mu Karere ka Kamonyi, arasaba guhabwa ubutabera nyuma yaho akubiswe na Twagirumukiza Valens warindaga Umurenge Sacco wa Nyarubaka. Uyu, yamutamitse umunwa w’imbunda yifashishaga mu kazi ndetse aranayimukubitisha. Uwakubiswe avuga ko nta butabera yigeze ahabwa.

Aba bombi, ni abakozi bacunga umutekano aho Ntakirutimana Viateur acunga umutekano ku nzu yitiriwe iy’Iterambere ry’Abaturage ba Nyarubaka yubatswe n’Abanyakoreya, mu gihe Twagirumukiza Valens acunga umutekano kuri “SACCO Dusize Ubukene Nyarubaka(Sadunya)” akoresheje imbunda ya kampuni ya ISCO.

Mu kiganiro yahaye intyoza.com, Ntakirutimana yavuze ko uyu mugabo yamukubise nta makimbirane bari basanzwe bafitanye, cyane ko ngo bombi bari bakoranye igihe kirekire, ariko akaza gutungurwa n’ibyo yamukoreye atazi icyo amuhoye nubwo aza mu kazi yari yamubwiye nabi akihagera ariko ntabyiteho.

Yagize ati” Ku Itariki ya 5 Mutarama 2022, navuye mu rugo nje ku kazi ndahagera mba nicaye ku kabaraza, ariko nkihagera yambwiraga nabi ubona amfitiye umujinya ariko sinabyitaho, hashize akanya nzenguruka inzu ncungira umutekano ndeba niba bakinze amadirishya, arankurikira maze amfata akaboko atangira kungonyoza mbona ko bikomeye ndatabaza, antamika imbunda ashaka kundasa ndetse anatangira kuyinkubita mu maso no ku mutwe inyuma mpita numva ntaye ubwenge maze abari hafi barantabara, gusa iyo batahaba yaragiye kunyica”.

Uyu muturage wakubiswe, akomeza avuga ko akeneye ubutabera kuko yanamenye ko uwamukubise ubu yidegembya kandi yari yaratwawe n’abapolisi ndetse akanashyikirizwa urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha-RIB. Avuga kandi ko uru rwego “rwaranansuye kwa Muganga” rumubaza uko byagenze, none ngo we arimo kuborera mu rugo mu gihe uwamuhohoteye we arimo yidegembya.

Yagize ati” Njyewe nkeneye ko mpabwa ubutabera kuko uwangize gutya nkaba ndembye ntacyo mbashije kwikorera we yararekuwe, arimo kwidegembya kandi mperuka bambwira ko Polisi yamutwaye ikabanza kumufungira i Musambira ikamujyana i Gihinga ndetse n’ubugenzacyaha bwaransuye buranganiriza burandika ariko ndimo kuborera mu rugo naho we arimo gukora ibyo ashaka “.

Nyandwi Stephano ucunga umutekano ku murenge wa Nyarubaka, anenga abarekuye uyu mugabo wahohoteye Viateur kuko bari bazi icyo bamutwariye n’icyo yakoze mugenzi. Asaba ko mu gihe abantu bagiranye ibibazo bajya batanga ubutabera kuko ku murekura akidegembya nabyo byateza ikindi kibazo mu gihe batiyunze bafashijwe n’ubuyobozi, usaba imbabazi akazisaba cyangwa amategeko agakurikizwa, urengana akarenganurwa n’uhanwa agahanwa.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Umurenge wa Nyarubaka, Nyiramana Gaudance yabwiye intyoza ko bakimara kumenya ibibaye bagerageje gukorana n’inzego zirimo iz’umutekano, zibasha kumufata ziramujyana kuko atari gukomeza kurara aho amaze gukorera amabi.

Akomeza avuga ko urebye aho yakubitiye uyu muzamu ukorera umushinga w’Abanyakoreya bigaragara ko yarimo amuhunga kugera aho amukubitisha imbunda arindisha umurenge Sacco.

Yongeraho ko amakuru bamenye ari ay’uko uwo munsi bari bavuganye nabi ndetse uwakubiswe ngo yabibwiye mugenzi we ukorera ku murenge ko arimo kumubwira nabi.

Gitifu Nyiramana, akomeza avuga ko amakuru y’ifungurwa rya Valens Twagirumukiza wakomerekeje uyu Ntakirutimana Viateur ntayo yari azi, ko agiye kubikurikirana akamenya impamvu yabyo.

Uwahohotewe igihe yari akiri mu bitaro.

Nubwo uyu Ntakirutimana Viateur yakubiswe n’uyu musekirite wa kampuni ya ISCO, hari abaturage bavuga ko aka karengane kakorewe uyu muturage gakwiye gutangwaho ubutabera, ariko kandi ngo n’ubuyobozi bugahagurukira ibibazo birebana n’ihungabanywa ry’umutekano wabo bikomeje kwiyongera muri uyu murenge.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga