• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
17/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
17/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
17/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Umugabo wavumbuye Virus itera SIDA yapfuye

Umwanditsi
February 11, 2022

Ku myaka 89 y’amavuko, Luc Montagnier, umuhanga mu bya virus w’umufaransa wemejwe ko yafatanyije kuvumbura human immunodeficiency virus (HIV)-Virus itera SIDA yapfuye.

Montagnier na mugenzi we, mu 2008 bahawe igihembo cyitiriwe Nobel kubera akazi ko kwerekana virus yateraga indwara ya SIDA. Yashimiwe akazi ke, ariko nyuma aza kunengwa kubera ibyo yavuze bidashingiye kuri siyanse ku ndwara za ‘autisme’ na Covid-19.

Ikinyamakuru FranceSoir kivuga ko yapfuye kuwa kabiri i Neuilly-sur-Seine “agaragiwe n’abana be”.

Montagnier yatangiye gukora kuri iriya virus mu ntangiriro y’imyaka ya 1980 mu kigo cy’ubushakashatsi kidaharanira inyungu Institut Pasteur mu Bufaransa. We n’ikipe ye – irimo Françoise Barré-Sinoussi baherewe rimwe igihembo cya Nobel mu buvuzi – basuzumye uduce duto twavanywe ku barwayi b’indwara nshya itari izwi.

Mu byo bafashe, babashije kuvana virus ya HIV mu rugingo ruto cyane rwitwa ‘lymph node’ rubika abasirikare b’umubiri, batangaza ubuvumbuzi bwabo muri journal Science mu 1983.

Muri iyo journal nyine, umuhanga muri siyansi w’umunyamerika Robert Gallo nawe yatangaje ubuvumbuzi nk’ubwo, yemeza ko iyo virus ariyo itera Sida.

Impaka ku wavumbuye iyi virus mbere nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, zari zikomeye mu myaka yakurikiyeho. Mu 1991 Gallo yemeye ko virus yabonye yari yavuye muri Institut Pasteur mu mwaka wabanje, mu 2002 nibwo bombi bemeje ko ikipe ya Montagnier ari yo yavumbuye HIV, ariko Gallo ari we werekanye uruhare igira mu gutera Sida.

Gusa, ubwo Montagnier na Barré-Sinoussi bahabwaga igihembo cyitiriwe Nobel mu 2008 kubera akazi kabo – komite igitanga, mu buryo butavuzweho rumwe, ntiyigeze ikomoza kuri Robert Gallo.

Mu bihe bya vuba, Montagnier yateje impaka no kunengwa nyuma y’ibyo yatangaje bidashingiye kuri siyanse, ku mpamvu z’indwara ya ‘autisme’, nyuma no ku nkomoko ya Covid-19.

Uyu mugabo wavukiye mu mujyi wa Chabris hagati mu Bufaransa, yatangiye akazi k’ubushakashatsi muri siyanse i Paris mu 1995. Yagiye muri Institut Pasteur mu 1972, nyuma y’akazi ke kuri HIV yakuriye icyo kigo mbere yo kujya muri Queens College, City University of New York mu 1997.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga