• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
11/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
11/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
11/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
11/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira

Huye: Abasaga 83,3% nti basobanukiwe n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye

Umwanditsi
March 3, 2022

Mu biganiro byo kuri uyu wa 02 Werurwe 2022 byahuje abayobozi b’inzego z’ibanze n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Kugenzura Iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye mu Iterambere ry’Igihugu, Umuyobozi w’ishami rishinzwe gutanga Serivisi mu kigo cy’igihugu gishinzwe Imiyoborere mu Rwanda (RGB), Dr Solange Mukamurenzi, yagaragaje ko mu Karere ka Huye hari abasaga 83.3% badasobanukiwe n’ihame ry’Uburinganire. Ni mu gihe 34.3% aribo bashima uko ibyemezo byo gukoresha umutungo mu muryango bifatwa.

Dr. Mukamurenzi, yagize ati” Nibyo dukwiye guhagurukira rimwe tugashaka ibituma imibereho myiza y’umuryango ikomeza gutera imbere, ariko turebye muri aka karere ka Huye gusa, hagaragara ko abasaga 83,3% ntabwo bazi ibijyanye n’ihame ry’Uburinganire n’ubwuzuzanye, ndetse abasaga 34,3% nibo bashima uko ibyemezo byo gukoresha umutungo bifatwa.

Akomeza avuga ko biragaragara ko biri hasi, ko hakwiye gukorwa ibishoboka byose mu gushishikariza abaturage kwitabira gahunda za Leta, nk’umuganda ndetse n’Umugoroba w’Umuryango kuko ariho hashobora gufatirwa ibyemezo biteza imbere umuryango.

Umugenzuzi Mukuru w’Uburinganire, Rose Rwabuhihi avuga ko kuba hari abataragira amakuru yerekeye uburinganire n’ubwuzuzanye bishobora guha icyuho ihohoterwa kuko hari abakora ihohoterwa kubera imyumvire mibi n’ubumenyi buke ku ihame ry’Uburinganire kandi bireba buri wese, yaba umugabo cyangwa umugore.

Yagize ati” Murabona ko aba turimo kuganira ni aba abayobozi b’Imidugudu baherutse gutorwa kuko ni bashya ku kigero cya  70%.  Tubagira inama n’uburyo bakwiye gufasha abo bayobora, bigaragara ko bataragira amakuru ahagije, ariko dukeneye kubigisha maze nabo bakigisha abo bayobora hagamijwe kureba icyatuma ubwuzuzanye bugera ku gipimo cyiza”.

Akomeza avuga ko hari abashakanye bafite imyumvire idahwitse no gupingana, ko bakwiye kubireka ndetse bakajya bumvikana ku byemezo bijyanye n’imicungire y’umutungo. Avuga ko hari aho usanga abashakanye batumva ko bafite uruhare rumwe mu gushaka no mu gukoresha umutungo w’umuryango.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice asoza aya magurwa y’abayobozi b’Inzego z’ibanze mu karere ka Huye yijeje ubufatanye aba bayobozi bitabiriye ndetse no kubona imfashanyigisho ku Ihame ry’Uburinganire mu rwego rwo kubongerera ubumenyi ndetse no kuborohereza inshingano, abasaba ko aho bibananiye bakitabaza inzego zibakuriye.

Guverineri Kayitesi, yakomeje asaba aba bayobozi kwirinda kwangiza isura yabo n’iy’uwabatumye mu bo bayobora kuko umuyobozi ariwe kiraro gikwiye guhuza abaturage, abafatanyabikorwa n’umukuru w’igihugu, hagamijwe gushaka iterambere rizira amakimbirane n’ibindi byasubiza Igihugu inyuma. Abahuguwe bashimangiye ko bagiye kuba “nkore neza bandebereho” bagamije gushakira ibyiza imiryango yabo ndetse n’iy’abo bayobora.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5796 Posts

Politiki

4047 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga