• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/08/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
31/08/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
31/08/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira
31/08/25
Kamonyi: Barashimira Perezida Kagame wabasubije Ubuzima akabaha izina rishya”INTWAZA”

Ibitotsi n’ubusinzi byatumye yibagirwa ko atwaye abanyeshuri Polisi irahagoboka

Umwanditsi
June 15, 2016

Polisi y’u Rwanda iraburira ababyeyi n’amashuri nyuma y’uburangare bukabije bugaragara ku batwara abana babo.

Nyuma y’impanuka yabaye kuri uyu wa kabiri mu gitondo Taliki ya 13 Kamena 2016, aho imodoka itwara abanyeshuri yarenze umuhanda irimo abanyeshuri ba Kigali Parents School(KPS), Polisi y’u Rwanda irahamagarira ababyeyi n’amashuri ndetse n’amakompanyi atwara abanyeshuri gufatanya ngo basubiremo amasezerano bafitanye banoze iby’umutekano w’abanyeshuri bakoresha izi modoka.

Ahagana mu ma saa moya za mugitondo, imodoka RAC 845H yari itwawe na Léon Fidele Munyangabe yarenze umuhanda igihe uyu mushoferi yananirwaga gukata ikorosi ry’ahantu hamanuka.

Abanyeshuri bavuyemo ari bazima bose uretse umwe wababaye ajyanwa kwa muganga.

Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa, yavuze ko ibi byatumye hatangira iperereza ku modoka zitwara abanyeshuri.

Ibi kandi, byatumye ku gicamunsi hafatwa uwari utwaye imwe muri ziriya modoka atwaye abanyeshuri ba Les Hirondelles, aho igihe yafatwaga, Ntakirutimana Michel atashoboraga guhagarara.

Umushoferi wasanzwe yasinze ibitotsi nabyo byamutwaye.
Uyu mushoferi, polisi yamusanze igitotsi cyamutwaye ariko ibitotsi nabyo byamutwaye.

ACP Twahirwa yagize ati:”Ntakirutimana yari atwaye abanyeshuri batashye ariko babonye ko yasinze, ku bw’amahirwe barasakuje kugeza igihe ahagarariye maze barasohoka. Muri icyo gihe, Polisi yahise ihagera isanga abanyeshuri bahagaze ku muhanda, uwari abatwaye yasinziririye mu modoka.”

Yongeyeho ati:”Nyuma y’ibyo byombi, twavuganye n’ababyeyi n’amashuri. Iperereza ryagaragaje ko ababyeyi basinya amasezerano na ba nyiri amamodoka ariko nta ruhare amashuri abigizemo.

Kuri ubu, turashaka ko amashuri abigiramo uruhare kandi agira inshingano ahabwa mu masezerano asinywa ku mpande zombi mu nyungu z’umutekano w’abanyeshuri”.

Yakomeje agira ati:”Zimwe muri izi modoka ntizujuje ibisabwa n’Urwego rw’igihugu rushinzwe ubuziranenge (RURA), zishyiramo abana benshi kandi zikarenza umuvuduko, ahenshi ziba zishaka gukora inshuro nyinshi ngo zitware umubare mwinshi w’abanyeshuri, kujya no kuva ku ishuri”.

Munyangambe yari atwaye abanyeshuri 29 mu modoka ifite ubwishingizi bw’abantu 18, yihutaga cyane ngo ahuze n’igihe cy’ishuri nyuma yo gukora inshuro nyinshi, ananirwa gukata ikorosi kubera kwihuta”.

Ku birebana na Ntakirutimana wasanzwe yasinze, ACP Twahirwa yavuze ko icyuma gipima ikigero umuntu yanyoyemo, cyagaragaje igipimo cyo hejuru cyerekana ko yari yasinze bikabije.

Umuvugizi wa Polisi yagize ati:”Ababyeyi n’amashuri bakwiye kureba ko hari umuntu mukuru uri mu modoka, igihe babjya cyangwa bava ku ishuri; ashobora kuba umwe mu babyeyi cyangwa umwalimu cyangwa undi muntu mukuru w’inyangamugayo wareba umutekano wabo mu modoka. Abana ntibakwiye gutererwa abashoferi bonyine”.

ACP Twahirwa, yibukije abatwara abantu muri rusange kubahiriza amabwiriza yashyizweho na RURA. “Polisi na RURA bazakomeza kugenzura ko amategeko y’umuhanda yubahirizwa no kureba ko izi modoka zujuje ibisabwa byose”.

Iyi nkuru tuyikesha Polisi y’u Rwanda

 

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5852 Posts

Politiki

4103 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

81 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga