• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Kamonyi: Amashuri ni kimwe mu bishobora gukiza ubuzererezi umuryango Nyarwanda-Guverineri Kayitesi

Umwanditsi
September 23, 2022

“Ishuri ni ku wa mbere, si ku wa Kabiri cyangwa ku wa Gatatu”. Imvugo ya Guverineri Kayitesi Alice, Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, akangurira ababyeyi, Abarezi ndetse n’Abana kwibuka ko itangira ry’ishuri ari ku wa mbere tariki 26 Nzeri 2023, ko kandi bireba buri mwana wese ugejeje igihe, bikanareba ababafite mu nshingano. Yabibukije ko ntawe ukwiye kuba impamvu yo kutagira ku ishuri igihe.  

Guverineri Kayitesi, aganira n’abahinzi n’abayobozi batandukanye bari bitabiriye itangizwa ry’Igihembwe cya mbere cy’ihinga 2022-2023 mu gishanga cya Ruboroga kuri uyu wa 20 Nzeri 2022, yatangiye yibutsa ababyeyi, abarezi n’abana ko ku wa mbere w’icyumweru gitaha ari itangira ry’amashuri mu Rwanda hose, ko kandi nta mpamvu n’imwe ikwiye kumvikana yabuza umwana kujya gutangira ishuri.

Abayobozi bari bitabiriye itangizwa ry’igihembwe cy’ihijga, basabwe kwita ku itangira ry’abana.!

Mu butumwa yatanze, yagize ati“ Murabizi yuko ku wa mbere abana bazatangira amashuri, Ese Babyeyi murabizi!?, Abana murabizi ko muzajya kwiga ku wa mbere!?. Ishuri ni ku wa mbere ntabwo ari ku wa Kabiri, ababyeyi mudufashe Amashuri ni kimwe mu bishobora gukiza ubuzererezi Umuryango Nyarwanda”.

Yakomeje asaba ko ikibazo cyose umwana afite, yaba ari ukutagira impuzankano( uniform), yaba ari ukutagira ikayi, ko nubwo umubyeyi wese afite inshingano mu gufasha umwana kujya kwiga, ko aho kugira ngo hagire usibya umwana ngo akunde ashake uko akemura ikibazo, ikiruta ngo ni ukumwohereza ku ishuri hakaba ubufatanye mu gushaka igisubizo aho gusiba.

yakomeje agira ati” Ndabasaba rero ngo ubu butumwa mu butugereze ku babyeyi bose, ko abana bose bagomba gutangira ishuri ndetse n’abagejeje igihe batarandikishwa nabo mwihutire kubandikisha ku bigo by’amashuri, na bamwe bashobora kuba bararitaye, twongere dufatanye kubagarura. N’abagize ikibazo bakabyara bakiri bato nabo ntabwo babuzwa uburenganzira bwo kwiga. Babyeyi dufatanye!, uyu munsi dufite imirima, dufite ibyo dukora uyu munsi, ariko ubumenyi bwacu n’ubuhinzi dukora buzashingira ku bumenyi dukura mu mashuri”.

Guverineri Kayitesi, yakomeje gusaba akomeje ko buri wese ajya mu mwanya wo kumva ko nta mwana ukwiye kubuzwa amahirwe yo kujya ku ishuri, ko kandi ari ku wa mbere, atari ku wa kabiri cyangwa ku wa Gatatu. Ati”Babyeyi mutegure abana, abana namwe mwitegure kujya ku ishuri na bagenzi banyu mu babwire. Nta mpamvu n’imwe n’imwe kugeza uyu munsi ishobora kubuza umwana w’Umunyarwanda kujya ku ishuri.

Abahinzi bari bitabiriye itangira ry’igihembwe cy’ihinga, nyuma baganirijwe ku ikibazo akigira icye.

Ababyei, Abarezi kimwe n’undi wese ufite abana mu nshingano, bibukijwe ko abazateshuka bakabuza amahirwe umwana uwo ariwe wese kujya ku ishuri, ko hari ibihano bigenwa n’itegeko ku mubyeyi n’undi wese ubuza umwana amahirwe ye yo kwiga.

Munyaneza Theogene

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga