• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/10/25
Kamonyi-Rugalika: Gitifu Nkurunziza yagarutse ku gaciro no gukomera k’Umugore, abaha umukoro
18/10/25
Kamonyi-Rugalika/Ruramba: Ihaniro(Igikari cy’Umubyeyi) ryashyize Abagore ku murongo
18/10/25
Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET
18/10/25
Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye

Tanzania: Miliyoni 46$ zashyizwe mu kubaka ubwato buruta ubundi bwose mu biyaga bigari

Umwanditsi
February 14, 2023

Mu kiyaga cya Victoria ku mwaro wo mu mujyi wa Mwanza, Leta ya Tanzania yashyize mu mazi ubwato bunini burimo kubakwa. Nibwo bwa mbere buruta ubundi bwose mu biyaga bigari. Buzajya butwara abagenzi n’imizigo.

Ubu bwato, Leta ya Tanzania ivuga ko ari bwo bunini kurusha ubundi bwose mu karere k’ibiyaga bigari. Bwitezweho ko buzajya bukora igendo hagati y’ibihugu bisangiye ikiyaga cya Victoria.

Ni ubwato bufite ubushobozi bwo gutwara abantu 1,200 no kwikorera toni 400 z’imizigo hamwe n’imodoka 20, nk’uko umuvugizi wa Leta ya Tanzania yabitangaje.

Ubu bwato nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, bwiswe MV Mwanza. Ntabwo buruzura neza kuko bugeze ku gipimo cya 82%, aho buzuzura butwaye miliyari 109 z’amashilingi ya Tanzania (miliyoni $46).

Avugira mu muhango wo kubushyira mu mazi, umutegetsi wa Tanzania muri minisiteri y’imirimo n’ubwikorezi Gabriel Migire yavuze ko kubaka ubu bwato ari umuhate wo guteza imbere ubucuruzi mu karere k’iki kiyaga.

Ikiyaga cya Victoria nicyo kinini mu buso mu bindi byose muri Africa, kikaba n’icya kabiri ku isi. Gihuriweho na Kenya (6%), Uganda (43%), na Tanzania (51%), itanga umusaruro w’amafi ugera kuri toni miliyoni 1,000 ku mwaka, kandi abantu bagera kuri miliyoni 40 batuye mu kibaya cyayo, nk’uko bivugwa na African Great Lakes Information Platform.

Imijyi yo mu karere nka Kisumu (Kenya), Kampala (Uganda), Mwanza na Bukoba (Tanzania) iri ku mwaro w’iki kiyaga.

intyoza

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5892 Posts

Politiki

4143 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1021 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

148 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga