• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
29/06/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
29/06/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
29/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa
29/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe

Muhanga: Haravugwa ukuboko kw’abakomeye mu birombe by’amabuye y’Agaciro

Umwanditsi
July 11, 2023

Bamwe mu baturage mu karere ka Muhanga by’umwihariko mu bice bitandukanye by’ahakorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro baravuga ko hari abayobozi b’imirenge n’abandi bakomeye batagaragara ariko bazwi bongeye gushyira ukuboko mu birombe by’amabuye y’agaciro. Bahamya ko aba kubavuga ari ugushyira ubuzima mu kaga.

Mu kiganiro bamwe mu baturage bahaye umunyamakuru wa intyoza.com, bemeza ko uburyo ubucukuzi bukorwa mu Mirenge imwe n’imwe byangiza ibidukikije ariko ntihagire uvuga cyangwa se ngo akebure aba bacukuzi kuko bashyigikiwe n’abakomeye.

Umwe mu batifuje ko amazina ye atangazwa ahamya ko bafite amakuru ko bamwe mu banyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge bakorana n’abandi bakozi bo mu karere mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse hakaba hari n’abandi bakomeye mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi bari inyuma y’ibi bikorwa ariko badahangarwa kuvugwaho.

Undi muturage, yemeza ko bamwe mu banyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge babigendera ifiyeri, ntacyo bikanga kuko bazi neza ko bahagarikiwe n’abakomeye, ntawe ushobora gupfa kubavuga.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline aburira abakozi ko muri aka karere ayoboye nta muntu ukwiye kwijandika mu bucukuzi no gushyira akaboko mu birombe by’amabuye y’agaciro. Ahamya ko bitazihanganirwa k’uwo bizagaragaraho.

Yagize ati” Iki kibazo ntacyo narinzi ariko ngiye kugikurikirana menye amakuru. Gusa niba hari abahari bakwiye kumenya ko batumwe mu baturage ntabwo boherejwe kujya gucukura amabuye. Bagiye gufasha abaturage kugera ku iterambere ariko niba barahisemo kuba abanyogosi ntabwo byakoroha kuko twebwe turwanya ubucukuzi budakurikije amategeko. Niba baramaze kwinjira mu bucuruzi n’ubucukuzi bw’aya mabuye batangiye guteshuka ku nshingano zabo batumwe n’ubuyobozi budukuriye kugirango dufashe abaturage bacu“.

Meya Kayitare, ahamya ko uzagaragarwaho ko yijanditse mu bucuruzi n’ubucukuzi bw’amabuye azabibazwa kuko ngo byaba bibabaje kubona uwagakwiye kurwanya bene iyi mikorere ariwe uyibarizwamo. Agira ati “ Ntabwo twabyihanganira kuko twaba dufite abantu badashobotse”.

Ni inde wakebura abamurusha ububasha ?

Bamwe mubafite amakuru, bemeza ko uwo gukebura abagaragara muri ubu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe atari uwo ariwe wese kuko imbaraga zihagaze kubabikora atari izihangarwa na buri wese, ari nayo mpamvu akenshi usanga ahavutse ibibazo haba igihe bavuga ko hatazwi uwacukuraga byemewe kandi aho bibera hari inzego z’ubuyobozi ndetse n’abacukura bafite uwabakoreshaga akanabahemba ariko kuko ukuboko kubirimo ari ukutavugwa ugasanga buri wese aririnda kuvuga yirinda ibyakurikira.

Mu myaka 3 ishize, bamwe mu bakozi mu karere ka Muhanga bavuzwe mu bucukuzi n’ubucuruzi bw’Amabuye y’Agaciro barirukanwe, bivugwa ko amaboko abashyigikiye atari akomeye ariko ubu bwo bishobora kugorana kuko havugwamo abanyabubasha.

Hari amwe mu makuru tugishakira ibihamya byuzuye y’amwe mu mazina haba mu rwego rw’Intara kuzamura mu nzego zitandukanye z’abavugwa mu kugira ukuboko n’imbaraga ntayegayezwa muri ubu bucukuzi no guhagarikira abagakwiye kuba mu nshingano zo kwita ku bibazo by’abaturage usanga umwanya munini bawujyana muri ibi bikorwa.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5822 Posts

Politiki

4073 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

997 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga