• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
27/10/25
Kamonyi-Rugalika: Ubufatanye bw’Ababyeyi n’Ubuyobozi bwa GS Ruramba, urugero rw’ibishoboka
27/10/25
Nyamagabe: Kuhira imyaka ntibisaba gusa imashini, n’atemba ku musozi aruhira-Min. Dr Bagabe Mark Cyubahiro
27/10/25
Kamonyi: Nk’Abayobozi, dukore baturebereho kuruta kuvuga ibyo tudakora- Guverineri Alice Kayitesi
27/10/25
Dr Sosthène Munyemana ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yasabiwe gufungwa burundu

Ruhango: Hagenimana bamusanze yapfuye nyuma yo kuvugwaho gutema batatu barimo na Nyirabukwe

Umwanditsi
July 18, 2023

Umugabo w’Imyaka 30 y’amavuko witwa Hagenimana Vincent utuye mu Murenge wa Byimana, Akarere ka Ruhango, ahagana ku I saa tatu z’ijoro ry’uyu wa 17 Nyakanga 2023 yatemye abantu batatu barimo umugore we na Nyirabukwe, nyuma nawe baza kumusanga ku munara yapfuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Byimana, Musabyimana Marie Claire yemeje aya makuru y’uko uyu mugabo koko yatemye abantu batatu barimo Nyirabukwe n’abakobwa be barimo n’umugore we.

Yagize Ati” Nibyo koko uyu mugabo yatemye Nyirabukwe, umugore we na muramuwe (Murumuna w’umugore we) abasanze aho babaga“.

Akomeza yemeza ko uyu kugabo nta myitwarire idasanzwe yari asanganywe, ariko amakuru y’ibanze yabonywe ni uko yari yaragiranye amakimbirane n’umugore we, aramuhunga ajya iwabo ari naho yamusanze arabatema akoresheje umuhoro.

Mu yandi makuru ni uko uyu Hagenimana yagiye afite intego yo kubatwika kuko yari yitwaje lisansi kandi yabanje kuyimena azenguruka inzu bamwumvise ahita akubita urugi atangira kubatema.

Uyu muyobozi, akomeza avuga ko aba batemwe bose bajyanywe kuvurirwa mu bitaro bya Kabgayi kugirango bitabweho. Nyuma y’aho akoreye ibi yahise ahunga aza kuboneka nawe yapfuye, aho bikekwa ko yaba yiyahuye kuko yabonetse ku munara w’itumanaho uri mu kagali ka Kamusenyi. Yabonetse afite ibikomere bigakekwa ko yaba yuriye umunara w’itumanaho agasimbuka akiyahura.

Mu gitondo cy’uyu munsi tariki ya 18 Nyakanga 2023, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango yaje gusura abaturage baturanye n’aba batemwe, arabaganiriza arabahumuriza ababwira ko hari icyizere ko aba batemwe bari bukire vuba.

Akimana Jean de Dieu

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5898 Posts

Politiki

4149 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1023 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

150 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga