• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Kamonyi: Umuhanda Rugobagoba Mukunguri wari waraciye benshi mu mayaga wasinyiwe gukorwa

Umwanditsi
January 17, 2024

Abatari bake mu banyamayaga by’umwihariko abafite ibinyabiziga(imodoka), bamwe bari barahisemo kubihungisha abandi baraparika bitewe n’ububi bw’umuhanda wangiritse. Hari na bamwe mu bajyaga muri iki gice cy’amayaga bafite imodoka ntoya bakazisiga Rugobagoba bagatega Moto. Akarere ka Kamonyi kamaze guzinyana na Rwiyemezamirimo ugiye gukora uyu Muhanda wari uhangayikishije benshi.

Si Abanyamayaga gusa bari bahangayikishijwe n’iyangirika rikomeye ry’uyu Muhanda, ahubwo baba abakora ubucuruzi, baba abajyaga kuhahahira ndetse n’abahagira inshuti, Abavandimwe n’imiryango, benshi bari barahuzwe inzira igana amayaga.

Ibice bitari bike by’uyu muhanda byarangiritse, hamwe imodoka zihindura inzira ariko bikomeza kwanga.

Uretse ahanini amakamyo ya HOWO( anashinjwa kuba ariyo yangije cyane uyu muhanda), niyo atabasha kuwuvirira( kureka kujyayo) bitewe n’umucanga. Gusa izi kamyo nazo, haba ubwo zimwe zahaheraga izindi zikagirira ibibazo bitandukanye mu nzira. Ubuhahirane

Bamwe mu Banyamayaga bafite imodoka ntoya, hari abari baraparitse abandi barazihungisha ndetse abafite zimwe zakoraga mu gutwara abantu n’ibintu, bamwe bazijyana mu bindi byerekezo, bazihungisha Amayaga kubera uyu muhanda. Ubuhahirane n’imigenderanire mu mayaga yari yarazambye kuko benshi batinyaga umuhanda werekezayo nyamara ari kamwe mu duce benshi bajyaga bahahiramo.

Kuri uyu wa mbere, amakuru intyoza.com ikesha isoko y’amakuru mpamo ayigeraho ni uko ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwasinyanye amasezerano na Kampani igomba gukora uyu muhanda wa Rugobagoba Mukunguri ukongera kuba Nyabagendwa.

Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi mu kiganiro n’umunyamakuru wa intyoza.com yemeje amakuru y’uko bamaze gusinyana na Rwiyemezamirimo amasezerano agamije ikorwa ry’uyu muhanda wari umaze guca benshi mu Mayaga.

Yagize ati” Twizera ko nibura mu gihe gito gishoboka rwose umuhanda baba batangiye kuwukora kuko ibyari bikenewe byose byararangiye, amasezerano yarasinywe, nta n’izindi mbogamizi zirimo”.

Akomeza avuga ko iby’uyu muhanda byari ikibazo nk’ubuyobozi babazwaga kenshi n’abaturage ariko ko baticaye, ahubwo barimo bashaka igisubizo kandi kikaba cyabonetse. Ati“ Twari tumaze iminsi tubibazwa n’abaturage kandi biragaragara ko umuhanda warangiritse. Ubutumwa twabaha ni uko umuhanda ugiye gukorwa”.

Mu gihe imvura yaguye byo biba bigoye.

Ikorwa ry’uyu muhanda nkuko Dr Nahayo Sylvere abivuga, ni ukuzamura iterambere ry’Amayaga, kuzamura ubuhahirane n’imigenderanire inzira zikongera kuba nyabagendwa mu Mayaga, ariko kandi ngo banitegure kuko hari benshi bazabonamo akazi gatandukanye biteze imbere, bateze imbere imiryango yabo n’amayaga muri rusange. Asaba kandi Abanyamayaga kumva ko ibikorwa by’iterambere bibegerezwa birimo imihanda n’ibindi ari ibyabo, bakwiye kubyishimira no kubibungabunga haba igihe bitangiye gukorwa na nyuma bimaze kurangira kugira ngo birinde icyabyangiza.

Munyaneza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

One Comment

  1. UJENEZA says:
    January 28, 2024 at 7:26 am

    Muratubwira ko amasezerano ysinywe ariko ntimutwereka igihe bizatangirira, uburyo uzakorwamo ;niba ai kabirimbo cyangwaa….Mutumare amatsiko.

Comments are closed.

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga