• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
17/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
17/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
17/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Umupilote w’indege za Gisirikare yitwikiye imbere ya Ambasade ya Islael i Washington DC muri America

Umwanditsi
February 26, 2024

Uko kwitwika, byabaye kuri iki cyumweru ahagana saa saba z’amanywa (13:00) ku isaha yaho. Urwego rwo kuzimya umuriro rwo muri uwo mujyi rwatangaje ko abo mu rwego rw’Amerika rucunga umutekano w’abategetsi (US Secret Service) bazimije uwo muriro, nyuma uwo mugabo ajyanwa ku bitaro yakomeretse cyane ku buryo bushyira mu kaga ubuzima bwe.

Umugore uvugira igisirikare cy’Amerika kirwanira mu kirere yasubiwemo n’ibitangazamakuru byo muri Amerika avuga ko uwo mugabo yari umupilote ukiri mu kazi wo mu gisirikare kirwanira mu kirere.

Polisi ikorera i Washington ubu irimo gukora iperereza ifatanyije n’urwego rucunga umutekano w’abategetsi, bafatanyije n’izindi nzego z’umutekano.

Mu itangazo, Polisi ikorera muri uwo murwa mukuru w’Amerika yavuze ko byabereye ku “nzu ya 3500 mu nyubako ya International Drive, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba [bw’umujyi], hafi saa saba z’amanywa”.

Iryo tangazo nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, ryanavuze ko abapolisi boherejwe “gufasha urwego rw’Amerika rucunga umutekano w’abategetsi nyuma yuko umuntu yitwikiye imbere y’inyubako y’ambasade“. Iryo tangazo ryongeyeho ko “umugabo mukuru” yahise ajyanwa ku bitaro aho yagumye ari “indembe“.

Ibitangazamakuru byo muri Amerika byatangaje ko habonetse videwo ku mbuga nkoranyambaga bivugwa ko igaragaza uwo mugabo atera hejuru ngo “Palestine Yigenga” ubwo yashyaga.

Itsinda ryo gutegura ibisasu ryoherejwe aho hantu kubera impungenge ku modoka iteye amakenga bishoboka ko hari aho yari ihuriye n’uwo muntu. Nyuma, iyi modoka yatangajwe ko itekanye, bimaze kugaragara ko nta bintu biteje ibyago bayisanzemo.

Umugore uvugira ambasade yabwiye ikinyamakuru the New York Times ko nta mukozi wayo wakomerekeye mu byabaye. Mu itangazo, minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Israel yavuze ko uwo mugabo atari azwi n’abakozi b’ambasade.

Si ubwa mbere umuntu yitanzeho igitambo imbere y’ambasade ya Israel muri Amerika.

Mu Kuboza (12) mu 2023, uwigaragambyaga yitwikiye imbere y’ibiro by’ambasade ya Israel byo muri Leta ya Georgia muri Amerika.

Polisi yavuze ko uwo wigaragambyaga yakoresheje lisansi. Ibendera rya Palestine ryasanzwe aho yitwikiye icyo gihe.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga