• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
16/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
16/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
16/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

RIB iraburira abantu ku mikoreshereze y’ibirango by’Igihugu,“ si ibyo gukiniraho”

Umwanditsi
February 27, 2024

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruraburira abaturarwanda ku mikoreshereze idakurikije amategeko y’ibirango by’igihugu kuko harimo ibyaha kandi bikomeye. Uku kwihanangiriza kuje nyuma yuko bigaragaye ko hari ubwiyongere bw’abantu bakoresha ibirango by’igihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry aributsa abaturarwanda kubahiriza amategeko agenga imikoreshereze n’iyubahirizwa by’ibendera ry’Igihugu kuko RIB itazihanganira uwo ari wese uzafatwa abikoresha yica amategeko.

Yagize ati “Ibirango by’Igihugu bikwiriye kubahwa na buriwese, kuko hari nk’abantu akenshi bajya gusezerana ugasanga babanje gukinira ku ibendera bavuga ibitajyanye n’indahiro baba bagomba gukora. Ni ngombwa ko abantu bubaha ibirango by’Igihugu cyacu bakirinda kubikoresha mu buryo butagenwa n’itegeko”.

Ingingo ya kabiri yo mu itegeko n° 42/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rihindura itegeko n° 34/2008 ryo ku wa 08/08/2008 rigena imiterere, ibisobanuro, imikoreshereze n’iyubahirizwa ry’ibendera ry’igihugu nk’uko ryahinduwe kugeza ubu, ivuga ku gusuzugura ibendera cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge.

Iyo ngingo igira iti:“Umuntu wese, ku mugaragaro kandi abigambiriye, usuzugura, upfobya, ukuraho, wonona cyangwa wandagaza ibendera, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1,000,000 Frw ariko atarenze miliyoni 2,000,000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano”. Ibi bihano kandi ni nabyo bihabwa uwiba ibendera.

Ingingo ya gatatu yo muri iri tegeko yo ikavuga ko “Umuntu wese ukoresha, abigambiriye, ibendera ry’Igihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe ariko kitarenze amezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 500,000 frw ariko atarenze 1,000,000 frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano”.

Dr. Murangira, yanavuze kuri bamwe mu byamamare baherutse kugaragara mu bukwe banyanyagiza amafaranga y’ Igihugu hasi bavuga ko ari ubufasha baba batanga.

Ati“Ntibikwiye ko ufasha umuntu hanyuma ukanyanyagiza amafaranga, kuko bigayitse cyane, binatesha agaciro amafaranga kuko nta ndangagaciro zibirimo”.

Ingingo ya 219 y’itegeko riteganya ibyaha n’ ibihano muri rusange iteganya ko umuntu wese utwara, ushwanyaguza, wangiza cyangwa usuzugura ibendera cyangwa ibimenyetso biranga ubutegetsi bw’ikindi gihugu, bizamuwe cyangwa bishyizwe ahagaragara, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri”.

Banyiri amatwi yumva baraburirwa, barihanangirizwa kuko amategeko atazabura kubahirizwa igihe cyose hazagira ufatirwa muri ibi bikorwa binyuranije n’amategeko byo gukoresha nabi ibirango by’Igihugu.“ SI IBYO GUKINISHA CYANGWA GUKINIRAHO”

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga